Kuri
uyu wa Gatandatu kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, hari umukino wakabaye
ukomeye hagati y'ikipe ya Police FC yakira APR FC. Ni umukino w'umunsi wa 24
w'ikirarane wa shampiyona, aho uyu mukino utabereye igihe kubera ikipe
y'igihugu Amavubi yari ifite imikino mpuzamahanga.
Police
FC iri ku mwanya 5 n'amanota 42, ikaba igiye kwakira APR FC iri ku mwanya wa 1
n'amanota 53 inganya na Kiyovu Sports.
Imibare igaragaza ko Police FC gutsinda
APR FC atari ibyayo
Police
FC isa nk'aho yiyakiriye mu gutsinda ikipe ya APR FC, kuko usibye Marine FC
itaratsinda APR FC, mu myaka 14 iheruka, Police FC ni ikipe ya 2 imaze gutsinda
APR FC gacye (1), ukuyemo amakipe yashinzwe nyuma ya 2010.
imyaka ibaye myinshi Police FC yarananiwe gutsinda APR FC
Mu mikino 26 iheruka guhuza aya makipe, ikipe ya Police FC yatsinze umukino umwe, inganya 13, itsindwa 12. Police FC iheruka gutsinda APR tariki 10 Gashyantare 2012 ibitego 3-2, icyo gihe APR FC yari igikoresha abakinnyi b'abanyamahanga.
Icyo gihe, APR FC yatsindiwe na Kapiteni wayo Olivier Karekezi, ndetse na
Kabange Twite, naho Police FC itsindirwa na Laudit Mavugo watsinze ibitego 2 na
Kagere Meddie.
Umukino
uheruka guhuza aya makipe yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, naho umukino
wabanjirije uwo APR FC yari yatsinze Police FC ibitego 2-0 ihita yegukana
igikombe cya shampiyona 2021-22 ku mugaragaro.
Kuri
ubu amakipe yombi ari gukoresha abakinnyi b'abenegihugu gusa, ndetse akaba
ariyo makipe agiye gukinira umukino wa shampiyona kuri Kigali Pele Stadium
nyuma yaho ihinduriwe izina.
Indi mikino iteganyijwe
Ku
wa gatandatu
Kiyovu
Sports vs Gorilla FC
Marine
FC vs Rutsiro FC
Mukura
VS Espoir FC
Rwamagana
City vs Rayon Sports
Sunrise
FC vs Etincelles FC
Ku
cyumweru
Bugesera
FC vs Gasogi United
Musanze
FC vs As Kigali
Umwaka ushize APR FC yatwariye igikombe kuri Police FC imaze kuyitsinda ibitego 2