Kigali

Perezida Kagame yifurije aba Islam umunsi mukuri wa Eid Al Fitr

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/04/2023 22:02
0


Nyakubahwa Perezida Kagame yifurije aba Islam bose Umunsi Mukuru wa Eid Al Fitr, wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023.



Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yishimanye n’abayisiramu mu Rwanda no ku Isi bari kwizihiza Umunsi mukuri w’Irayidi, abifuriza ibyishimo, amahoro n’iterambere.

Yagize ati: “Umunsi Mukuru w’Irayidi ku ba Islamu bo mu Rwanda no ku isi yose. Mbifurije ibyishimo, amahoro n’iterambere”.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, ibihumbi by’Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi hose bizihije umunsi Mukuru wa Eid Al Fitr usoza igisibo cya Ramadhan, mu gikorwa cyahuje ibihumbi by’abantu, bitandukanye n’indi minsi.

Bamwe mu Bayisilamu bagaragaje imbamutima ku munsi Mukuru wa Eid Al Fitr, bavuga ko uyu munsi bawuha agaciro kubera isengesho rikorwa kuri uyu munsi.

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwifurije abayisilamu bose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange umunsi Mukuru mwiza wa Eid Al Fitr. Ni umunsi wahuriranye n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, hatangwa ubutumwa bw’ihumure.

Ni umunsi waranzwe n’isengesho ryakorewe mu bice by’igihugu bitandukanye, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ku rwego rw’igihugu, ukaba wizihirijwe i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium aho isengesho ryayobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana.


Mu butumwa bwatanzwe na Mufti w’u Rwanda nyuma y’isengesho, yavuze ko mu Rwanda abayisilamu batangiye igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan neza bakaba banagisoje neza, nyuma y’igihe kingana n’ukwezi bakimazemo kuko bitabiriye ibikorwa byose byo kwiyegereza Imana, by’umwihariko bakaba bishimira ko igisibo basoje bagisibye mu bihe byiza biruta ibyo mu myaka yashize cyane ko yagiye irangwa n’ibihe by’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Ni ukwifuriza abantu umunsi mukuru wa Eid no gushishikariza abantu gukora ibikorwa byiza; gufashanya, kubahana, kuba mu muryango urangwa n’ubumwe, hanyuma bakazirikana ko igihugu cyacu cyanyuze mu bibazo byinshi gikeneye ko buri muntu wese akizirikana mu masengesho y’aho asengera n’aho yemerera Imana, kugira ngo Imana ikomeze igihe umudendezo n’uyu mutekano mwiza nk’uko Imana yabiduteganyirije.’’


Mu butumwa yatanze Mufti w’u Rwanda kandi yavuze ko bifatanyije n’abanyarwanda bose muri rusange, ndetse ko ubutumwa nyamukuru bwari ubumwe uyu munsi. Agira ati “Ubutumwa twatanze mbere na mbere ni ubumwe, kongera gushyigikira no kwimakaza ubumwe bwacu ntihagire ikibuhutaza, ndetse no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko tuzirikana abayirokotse Twiyubaka, Twubaka igihugu cyacu.” 

Aba Isram mu Rwanda bishimiye Umunsi mukuru wa Eid Al Fitr


Ibihumbi by’abantu bari bateraniye kuri Kigali Pele Stadium







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND