Kigali

Abari bararanguye bazasubizwa ay’umusoro! MINICOM iributsa abacuruzi guhita bubahiriza ibiciro bishya bya bimwe mu biribwa byashyizweho

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:21/04/2023 22:10
0


Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ikuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori “kawunga”, umuceri ndetse n’ibirayi, yashyizeho ibiciro bishya ntarengwa kuri ibi biribwa, ndetse MINICOM ivuga ko abacuruzi bakwiye guhita bakoresha ibi biciro bishya bahawe.



Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru kivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ibi biciro nyuma y’uko hakozwe isesengura ku mpamvu zituma ibiciro bizamuka ku isoko, ndetse n’ibiganiro Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yagiranye n’inzego za leta n’izabikorera zifite aho zihuriye n’izamuka ry’ibiciro ku masoko yo hirya no hino mu gihugu.

Umwe mu bacuruzi bacuruza umuceri, Juvenal Ufitimana yagarutse ku byishimo bafite nyuma y’uko Guverinoma igabanyije ibiciro, ariko avuga ko bigoye ku bantu bari bararanguye ibicuruzwa byinshi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Jean Chrisostome yavuze ko ibiciro bishya byashyizweho nyuma y’ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo abahinzi n’abacuruzi, kuburyo abarebwa n’izi mpinduka bumva impamvu z’impinduka mu biciro, ndetse bakaba basabwa gutangira kubikoresha.

Ruganintwari Bizimana Pascal, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yagarutse ku kibazo cy’abacuruzi bavuga ko iri tangazo rishyiraho ibiciro bya kawunga, umuceri n’ibirayi rije bararanguye ibi bicuruzwa byinshi atanga umwanzuro.

Yavuze ko abacuruzi baranguye byinshi bagatanga umusoro ku nyungu, bazerekana fagitire z’uburyo baranguyemo maze bagasubizwa umusoro batanze. 

MINICOM yatangiye kugenzura ko ibiciro bishya biri gushyirwa mu bikorwa nk’uko biteganwa.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ikomeje gusaba abacuruzi kubahiriza ibi biciro bishya yashyizeho, nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru, cyagarukaga ku myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri. 

Yakomeje gusaba abantu kubizirikana, mu rwego rwo koroshya ibibazo byari byugarije abaturage bitewe n’izamuka ry’ibiciro rikabije, harimo n’inzara.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND