Kigali

Guverinoma yagabanyije imisoro hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe na Perezida Kagame

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:21/04/2023 19:30
0


Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, MINECOFIN yatangaje ko yavuguruye imisoro hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe na Perezida Kagame muri Mutarama 2023, hagamijwe Iterambere rirambye ry'Ubukungu bw'Igihugu.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023 Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, MINECOFIN yatangaje ko havuguruwe imisoro  ndetse imwe mu misoro yakuweho indi iragabanywa.

Iyi Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yasohoye iryo tangazo nyuma y'iryasohowe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda MINICOM, kuwa Kane tariki 20 Mata 2023 ryavugaga ko ibiribwa by'ifu y'ibigori (Kawunga) n'umuceri byakuriweho imisoro Nyongeragaciro (TVA). 

MINICOM yanatangaje ko ibiciro by'ibirayi, Umuceri na Kawunga byari byarazamutse bigabanywa bitewe n'izamuka ry'ibiciro ku isoko.

Iri vugururwa ry'imisoro ryibanze ku musoro ku nyungu (Corporate income CIT) n'umusoro ku Nyongeragaciro (Value added tax), ndetse n'umusoro ku byaguzwe. Iryo vugururwa ry'imisoro rigamije koroshya imisoro, kongera umubare w'abasora, kubahiriza itangwa ry'umusoro no kureshya abashoramari kugira ngo abashora imari mu Rwanda biyongere.

MINECOFIN yatangaje ko izo mpinduka zabayeho zitezweho ko mu gihe kirambye imisoro ikusanywa izatanga umusaruro mbumbe w'Igihugu, GPD, wiyongeraho 1% bitarenze umwaka w'ingengo y'Imari 2025 /2026.

Izi mpinduka kandi zageze no ku misoro n’andi mafaranga yishyuzwa abaturage mu Nzego z'ibanze, bagiye gusaba ibyangombwa na serivisi zitandukanye.

Guverinoma kandi yafashe icyemezo cyo gukuraho umusoro wa TVA ku bicuruzwa by'umuceri na Kawunga, yaba ibiguriwe imbere mu gihugu cyangwa ibitumijwe mu mahanga. Icyo cyemezo cyafashwe hagamijwe kugabanya ibiciro by'ibiribwa ku isoko, no kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

Umusoro ku nyungu (Corporate income tax) wagabanyijwe uva kuri 30% ushyirwa kuri 28%, mu gihe cya vuba ukazagera kuri 20%. Ibi bizatuma u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu bibereye ishoramari muri Afurika. Naho imisoro kubyaguzwe  (Execise Duty) Guverinoma yafashe gahunda kandi yo guhindura imisoro yatangaga ku bicuruzwa byihariye birimo ibinyobwa.

Umusoro w'ubutaka wagabanutse uva kuri 0 kugera kuri 300frw kuri meterokare, ujya hagati ya 0 kugera 80 Frw.

Izi mpinduka zakozwe no ku misoro y'ipatanti ndetse ibigo by'ubucuruzi bifite amashami menshi, bizajya byishyura ipatanti imwe muri ako karere.

Guverinoma yanatangaje ko amafaranga yishyurwaga ku byangombwa na serivisi zitandukanye mu nzego z'ibanze, batazongera kuyishyuzwa.

Itangazo rya MINECOFIN risoza rivuga ko Guverinoma yafashe ingamba zihamye zituma izi mpinduka zitanga umusaruro wifuzwa, uganisha ku Iterambere rirambye ry'Ubukungu bw'Igihugu.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND