Kigali

MU MAFOTO 100: Ubwitabire budasanzwe bwaranze umunsi mukuru wa Eid Al Fitr-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/04/2023 14:20
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, ibihumbi by’ Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi hose bizihije umunsi Mukuru wa Eid Al Fitr usoza igisibo cya Ramadhan, mu gikorwa cyahuje ibihumbi by’abantu bitandukanye n’indi minsi.



Ubuyobozi bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwifurije abayisilamu bose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange umunsi Mukuru mwiza wa Eid Al Fitr. Ni umunsi wahuriranye n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, hatangwa ubutumwa bw’ihumure.

Ni umunsi waranzwe n’isengesho ryakorewe mu bice by’igihugu bitandukanye, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ku rwego rw’igihugu, ukaba wizihirijwe i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium aho isengesho ryayobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana.

Mu butumwa bwatanzwe na Mufti w’u Rwanda nyuma y’isengesho, yavuze ko mu Rwanda abayisilamu batangiye igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan neza bakaba banagisoje neza, nyuma y’igihe kingana n’ukwezi bakimazemo kuko bitabiriye ibikorwa byose byo kwiyegereza Imana, by’umwihariko bakaba bishimira ko igisibo basoje bagisibye mu bihe byiza biruta ibyo mu myaka yashize cyane ko yagiye irangwa n’ibihe by’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Ni ukwifuriza abantu umunsi mukuru wa Eid no gushishikariza abantu gukora ibikorwa byiza; gufashanya, kubahana, kuba mu muryango urangwa n’ubumwe, hanyuma bakazirikana ko igihugu cyacu cyanyuze mu bibazo byinshi gikeneye ko buri muntu wese akizirikana mu masengesho y’aho asengera n’aho yemerera Imana, kugira ngo Imana ikomeze igihe umudendezo n’uyu mutekano mwiza nk’uko Imana yabiduteganyirije.’’

Mu butumwa yatanze Mufti w’u Rwanda kandi yavuze ko bifatanyije n’abanyarwanda bose muri rusange, ndetse ko ubutumwa nyamukuru bwari ubumwe uyu munsi. Agira ati “Ubutumwa twatanze mbere na mbere ni ubumwe, kongera gushyigikira no kwimakaza ubumwe bwacu ntihagire ikibuhutaza, ndetse no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko tuzirikana abayirokotse Twiyubaka, Twubaka igihugu cyacu.” 


Abana n'ababyeyi bari babukereye. Umunezero wari wose

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sibomana Salim, yatanze ubutumwa bw’abayisilamu mu Rwanda bubasaba kwiyegereza Imana muri ibi bihe.

Ati “Muri iki gihe abayisilamu bitabiriye ibikorwa byose bisanzwe bikorwa byo kwiyegereza Imana harimo amasengesho, ibihamagaro bya nijoro, ubusabane no gusangira iftar ndetse no gufasha abatishoboye. Ubuyobozi buributsa abayisilamu kurangwa n’imico myiza dutozwa n’idini yacu, wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubaba hafi.”

Muri iki gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan uyu muryango wabashije kugeza inkunga y’ibiribwa ku miryango irenga ibihumbi birindwi, mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Hakusanyijwe kandi miliyoni 20 Frw yatanzwe nk’inkunga izwi nka “zakaat ku miryango 2600 itishoboye, yahawe amafunguro y’ibiribwa ibafasha kwishimira uyu munsi mukuru.


Yongeye kwibutsa abayisilamu ko bemerewe gukora umutambagiro wa Hija ubera i Macca cyane ko u Rwanda rwemerewe abantu 85, asaba abafite gahunda yo kuzawitabira gutangira kwiyandikisha mu kunoza imyiteguro.

RMC kandi itangaza ko ikomeje guteza imbere imyigishirize ya Kolowani mu Rwanda aho abasaga 200 bamaze kuyifata mu mutwe, ndetse mu 2022 umwana w’umunyarwanda yabaye uwa munani mu irushanwa mpuzamahanga ribera i Dubai ryo gusoma kolowani no kuyifata mu mutwe.

Uyu muryango kandi wateguye irushanwa ryo gusoma no gufata mu mutwe iki gitabo ku nshuro ya 10, “Rwanda International Musabaquat”, rizahuza abasomyi baturutse mu bihugu 40 bitandukanye rizatangirira mu Karere ka Gicumbi rikazasorezwa muri BK Arena ku wa 7 Gicurasi 2023.


Mufti w’u Rwanda Hitimana yasabye abanyarwanda kunga ubumwe


Umwambaro baba bambaye uba ari mushya, ndetse ubona ko bakeye

Kwizihiza uyu munsi birakomereza mu miryango, aho abayisilamu baba basangira bishimira ko basoje uku kwezi ko kwiyegereza Imana.

Bamwe mu Bayisilamu bagaragaje imbamutima ku munsi Mukuru wa Eid Al Fitr, bavuga ko uyu munsi bawuha agaciro kubera isengesho rikorwa kuri uyu munsi.

Uwitwa Idrissa yavuze ko isengesho ryo ku munsi wa Eid Al Fitr rifite agaciro mu idini ya Islam.


Baba batumbereye ahari kuvugirwa ijambo


Malik Shaffy ni umwe mu bihumbi by'abitabiriye



Hanze abacuruzi nabo baba bizihiwe


Yagize ati “Iri sengesho rifite agaciro gakomeye mu idini ya Islam, aho Abayisilamu tuba twongeye kwizihiza ibihe byiza nk’ibi byo kongera guhura dufunguye igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, dusoje iminsi 30 twiyiriza, twibuka ko habaho n’abakene usanga badafite amafunguro”.

Umunsi wa Eid Al Fitr ni ngarukamwaka, ukaba wizihizwa buri mwaka nyuma y’igisibo cy’ukwezi cya Ramadhan, aho Abayisilamu basiba iminsi 29 cyangwa 30 bakurikije ingengabihe yabo bagenderaho.


Imirongo yari minini cyane








KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'UBUTUMWA BWA MUFTI W'U RWANDA




























































REBA UKO IBIRORI BYARI BIMEZE KUVA MU GITONDO



AMAFOTO: Natanael InyaRwanda

VIDEO      : Bachir InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND