Kigali

Bugesera: Bruce Melodie yahaye amatungo magufi imiryango 20 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/04/2023 13:13
1


Umunyamuziki Bruce Melodie yoroje amatungo magufi (ihene) imiryango 20 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, mu rwego rwo kubafasha mu rugendo rw’iterambere.



Ni mu gikorwa cyabaye kuwa Kane tariki 20 Mata 2023, cyabereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Bruce Melodie ku wa 15 Mata 2023 ari kumwe n'umujyanama we Coach Gael, Producer Element n'abandi bakorana basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, mu rwego rwo kwiga amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yasuraga uru rwibutso rwa Ntarama ari kumwe n’iri tsinda bakorana, baboneyeho n'umwanya wo gutanga ibiribwa by’amoko atandukanye ku miryango 20 y'abarokotse Jenoside mu Murenge wa Ntarama muri Bugesera.

Umwe mu bashinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie, yabwiye InyaRwanda ko icyo gihe banijeje iyi miryango kuzabaha amatungo magufi azabafasha kwiteza imbere.

Ati "Twanasuye imiryango 20 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turabasura, tubajyanira ibiribwa ariko tunabemerera ko tuzabaha n'amatungo kugira ngo babashe kuzamuka mu mibereho, rero nibyo twakoze ejo hashize (ku wa Kane).”

Yavuze ko bahisemo gutera inkunga abarokokeye i Ntarama 'bitewe n'amateka yaho yihariye, muri Jenoside yakorewe Abatutsi'.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ni rumwe mu nzibutso ndangamurage esheshatu, zibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abantu barenga ibihumbi bitanu barahiciwe mu gihe cya Jenoside ku itariki ya 15 Mata 1994; rwubatse mu cyahoze ari Kiliziya Gatolika ya Ntarama.


Bruce Melodie yatanze amatungo magufi (ihene) kuri iyi miryango nyuma y’uko abahaye n’ibiribwa

Imiryango 20 yo mu Murenge wa Ntarama y’abarokotse Jenoside yahawe ihene


Ubwo Bruce Melodie yari kumwe na Producer Element basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Umujyanama wa Bruce Melodie, Coach Gael ashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Basobanuriwe birambuye uko umugambi wa Jenoside wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay1 year ago
    wakoze cyane Bruce na team yawe aho mwakuye Imana izabakubire inshuro nyinshi zitabarika.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND