Urubuga rwa Youtube rwamaze kwinjira mu ngingo washingiraho, uvuga ko ukora ubuhanzi mu ngeri zinyuranye ahagaze neza mu kibuga. Kuva ku wa 14 Gashyantare 2005 rwashingwa, rwamaze irungu kugeza n’ubu abafite murandasi bakunda kureba no kumva.
Uru rubuga
rufite uburyo butandukanye burimo nk’aho utangira igitekerezo, aho ukanda
wemeza niba wakunze ikintu cyangwa se utakishimiye. Hejuru y’ibi, bagenda
bagaragaza uko imibare y’abakunze igihangano cyawe igenda yiyongera mu bihe
bitandukanye.
Bitewe n’aho
ikoranabuhanga rigeze, bamwe mu bahanzi n’abandi bahitamo kwishyura amafaranga
kugira ngo uru rubuga rubafashe kubazamurira ‘Views’. Mu gihe kitageze ku
cyumweru kimwe, ushobora kubona igihangano cy’umuhanzi cyageze kuri Miliyoni
imwe y’abakirebye, biratangaje!
Uko imibare
ikomeza kuzamuka, ni nako abakireba baba bavuga ko uwo muntu akunzwe! Birashoboka
ko imibare iba itandukanye n’igikundiro.
Imyaka 29
ishize u Rwanda rwiyubaka iherekejwe n’urugendo rw’iterambere rw’umuziki w’abanyarwanda.
Abagejeje iyi myaka bakora umuziki ni mbarwa.
Impuzandengo
y’abagezweho muri iki gihe, bamaze nibura imyaka 15 bakora umuziki. InyaRwanda
yakoze urutonde rw’abahanzikazi 10 bafite ‘Subscribers’ benshi mu Rwanda, ariko
rugaragara umuhanzikazi utamaze imyaka ibiri mu muziki, bigaragaza iyaguka ry’urugendo
rw’umuziki w’u Rwanda.
Imibare
igaragaza ko uteranyije umubare w’abarebye ibihangano bya buri muhanzi (views), nibura
aba bahanzi bose barebwe kuri Youtube inshuro Miliyoni 87.
1. Clarisse Karasira:
Uyu
muhanzikazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we uri ku mwanya wa mbere, aho afite aba ‘Subscribers’ ibihumbi 207.
Bigaragara
ko yafunguye shene ye ya Youtube ku wa 20 Nyakanga 2016, aho amaze gushyiraho ibikorwa
51, bimaze kurebwa inshuro (views) Miliyoni 32.
Uyu muhanzikazi witegura gushyira hanze album nshya, yatangiye umuziki nyuma y’uko yari amaze gushyira akadomo ku rugendo rw’itangazamakuru yakoraga kuri Flash Tv, aho yasomaga amakuru kuri Televiziyo akanayatangaza kuri Radio.
Indirimbo ye
ya mbere yashyize hanze yitwa 'Giraneza', yasohotse ku wa 30 Ukwakira 2018. Bitewe
n'ubutumwa buyigize yarakunzwe, ndetse muri iki gihe iracyumvikana mu
bitangazamakuru binyuranye.
Ubwo
yasohoraga iyi ndirimbo mu 2018, Clarisse yabwiye InyaRwanda ati “Nabyirutse
nisanga mu nganzo, kandi ibyo mvanamo (ibihangano) ni ubutumwa Imana impa
nk’ibitekerezo ngo mbugeze kuri rubanda.”
Yakomeje agira ati: “Ubuhanzi
bwanjye bugamije gutanga ibitekerezo byanjye mu guhindura sosiyete kuba nziza
kurusha uko iri, nkibanda cyane ku njyana gakondo kuko nayo burya nayirerewemo.
Nkunda umuco wacu.”
2. Butera Knowless
Umuhanzikazi
Butera Knowless wo muri Kina Music ni we uri ku mwanya wa kabiri, mu bahanzikazi
bafite abantu benshi babakurikira ku rubuga rwa Youtube.
Kuri shene
ye agaragaza ko aherutse gushyira hanze album y’indirimbo 11 yise ‘Inzora’.
Abahanzi babiri
bo muri Uganda bari kuri iyi Album ni umuhanzi w’Umunya-Uganda Ykee Benda, wakunzwe mu ndirimbo ‘Farmer Remix’ yakoranye na Sheebah Karungi.
Hari kandi
Daniel Lubwana Kigozi uzwi nka Navio, umuhanzi w’umunya-Uganda ufite ijwi
riremereye ukundirwa uburyo akoramo injyana ya Hip-Hop.
Abahanzi bo
mu Rwanda bafiteho indirimbo ni abo muri Kina Music barimo Platini, Tom Close,
Nel Ngabo na Igor Mabano bakoranye indirimbo bise ‘Ikofi’, ndetse na Aline
Gahongayire bakoranye indirimbo bise ‘Asante’ ari nayo ya mbere.
Uyu mubyeyi
w'abana batatu, yafunguye umuyoboro we wa Youtube ku wa 8 Nzeri 2014, aho
ibihangano amaze gushyiraho bimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 21. Amaze
gushyiraho 'Video' 51.
3. Ariel Wayz
Umuhanzikazi
Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz umaze imyaka itatu atangiye urugendo rw’umuziki nk'umuhanzi wigenga,
niwe uri ku mwanya wa gatatu mu bahanzikazi bafite aba 'Subscribers' benshi mu
Rwanda kugeza ubu.
Uyu mwari
yatangiriye umuziki mu itsinda rya Symphony Band arivamo amaze imyaka itatu,
ahitamo gutangira gukora umuziki ku giti cye.
Ari mu
bahanzi umwaka wa 2020 wagaragaje impano ye, binyuze mu ndirimbo nka “Commando”
ya Rema “The Boy from Mars” yakoranye na Jumper, Umwali yakoranye na Bushali,
“Ndaryohewe” yakoranye n’abandi bahanzi bashya.
Uyu mwari
yafunguye umuyoboro we wa Youtube ku wa 21 Kanama 2019, aho 'Video' ze 32 amaze
gushyiraho zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 12.
Kugeza ubu
abafite aba-Subscribers ibihumbi 32. Kuri shene ye yashyizeho amagambo yumvikanisha ko inzozi
zawe ari isi yawe.
4. Bwiza
Ni umwe mu
bahanzikazi bazamukanye imbaraga n’imbaduko, mu gihe gito. Imyaka ibiri amaze mu
muziki yagaragaje ko afite intego ihamye.
Afite
ibihangano birimo ibimaze kurebwa inshuro Miliyoni imwe, ibyarebwe na
miliyoni ebyiri n’ibindi binyuranye. Izina rye ryakomeye cyane binyuze mu
ndirimbo zirimo ‘Ready’.
Yafunguye
shene ye ya Youtube ku wa 29 Mutarama 2019, aho amaze gushyiraho Video 23
zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 8.
Bwiza yisobanura
nk'umuhanzikazi wo mu inzu ifasha abahanzi ya muzika ya Kikac, wavutse kandi
akurira mu Rwanda, kuva ku wa 9 Kanama 1999.
Avuga ko ari
umwe mu batanga icyizere mu muziki w'u Rwanda, kandi yagaragaje impano ye
idashidikanwaho akimara gutsinda irushanwa 'The Next Diva- Indi Mbuto' cya Kikac.
Uyu mukobwa
uherutse kuririmba mu birori by’isabukuru ya Gen.Muhoozi Kainerugaba muri
Uganda, afite 'subscribers' 101.
5. Alyn Sano
Uyu mukobwa
amaze imyaka itandatu mu muziki ushingiye ku ndirimbo ye ya mbere 'Ntako bisa' yashyize
hanze, aho yakomereje mu ndirimbo zirimo 'Naremewe wowe', 'Rwiyoborere'
n'izindi.
Uyu
muhanzikazi yafunguye shene ye ya Youtube ku wa 9 Werurwe 2017, aho 'Video' 39
amaze gushyiraho zarebwe inshuro zirenga miliyoni 5. Uyu mukobwa kugeza ubu
abafite 'Subscribers' 68.7.
Alyn amaze
amezi abiri ashyize hanze indirimbo ye yise 'Boo and Bae', aho imaze kurebwa n'abantu
barenga ibihumbi 535.
Muri iki
gihe, uyu mukobwa ari kwitegura kujya kuririmba mu iserukiramuco Vic Falls
Carnival rizabera muri Zimbabwe, rigamije kurengera ubuzima bw’inyamaswa zo mu
gasozi.
Iri
serukiramuco rizaba ku nshuro ya 11, Alyn Sano azarihuriramo n’abahanzi barimo C
Kay, Mafikizolo, Jah Prayzah n’abandi bagera kuri 30.
6. Young Grace
Uyu mukobwa
yafunguye shene ye ya Youtube ku wa 13 Mata 2014, aho ibihangano bye bimaze
kurebwa inshuro zirenga miliyoni 3.
Young grace
yivuga nk'umuhanzikazi wegukanye ibikombe, akaba na Brand Ambassador wa Mango. Amaze
gushyira 'Video' 145 kuri Youtube ye, aho afite aba-subscribers 55.
Uyu mubyeyi
w’umwana we yahatanye mu bihembo birimo Primus Guma Guma Super Stars, Salax
Awards n’ibindi. Arazwi mu ndirimbo nka 'Hello Boss', 'Ataha he', 'Bingo'
n'izindi.
7. Marina
Uyu mukobwa
yafunguye shene ye ya Youtube ku wa 9 Kanama 2021, ariko zimwe mu ndirimbo ze
ziri kuri shene ya Youtube ya The Mane. Amaze gushyiraho 'Video' 9, zimaze kurebwa
inshuro zirenga miliyoni 2.
Aherutse
gutangaza ko yatandukanye na Label ya The Mane yari afitemo amasezerano 10,
ariko bazakomeza gukorana nk’inshuti n’abavandimwe.
Marina
uherutse gusohora indirimbo 'Vanilla', ni umwe mu baririmbye mu bitaramo
byaherekeje isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda. Afite ‘subscribers’ ibihumbi
49.
8. Charly & Nina
Iri tsinda
rimaze igihe ribarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bakomereje
urugendo rwabo rw’umuziki n’ibitaramo bahakoreye.
Iri tsinda
rigizwe na Charlotte Rulinda [Charly] na Muhoza Fatuma [Nina] ryamenyekanye
cyane binyuze mu ndirimbo nka 'Indoro', 'Agatege', 'Owoma', 'Face to Face',
'Zahabu' n'izindi.
Banafite
album imwe bise 'Imbaraga', yasohotse ku wa 1 Ukuboza 2017. Shene ye ya Youtube bayifunguye
ku wa 20 Gashyantare 2018, aho Video zabo 18 zimaze kurebwa inshuro zirenga
miliyoni 3. Aba bakobwa bafite subscribers 36.
Iri tsinda ryakoranye igihe kinini na Muyoboke Alex warebereraga inyungu zabo, nyuma bakaza gutandukana. Kuva icyo gihe batangiye kwikorana.
9. Scillah
Uyu
muhanzikazi usigaye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite 'subscribers'
ibihumbi 20. Ni mu gihe Video 9 amaze gushyiraho zarebwe inshuro zirenga
miliyoni 2, shene ye ya Youtube yayifunguye ku wa 1 Werurwe 2013.
Uyu mukobwa
azwi kandi yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Icyo mbarusha', 'Biremewe',
'Warandemewe' n'izindi. Afite ‘subscribers’ ibihumbi 20.
Ni umwe mu
bakobwa b’ibikemero, bagiye biharira imbuga nkoranyambaga kenshi. Mu 2020, uyu
muhanzikazi yari yatangaje ko azagaruka mu Rwanda.
10. Queen Cha
Uyu mukobwa yafunguye
shene ye ya Youtube ku wa 8 Gicurasi 2018, aho imaze kurebwa n'abantu barenga
miliyoni 1.
Afite
'subscribers' ibihumbi 13 naho amaze gushyiraho Video 9. Uyu mukobwa aherutse gusohora
indirimbo mu myaka ine ishize, yise 'Ntawe nkura'.
Queen
yahatanye cyane muri Primus Guma Guma Super Stars, kandi ni umwe mu bafana
bihebeye ikipe ya Rayon Sports.
Uru rutonde
rwakozwe hashingiwe ku bahanzikazi bari mu ndirimbo zizwi nk’iz’isi ‘Secular’.
TANGA IGITECYEREZO