Ishyirahamwe ry'Umukino wa Tennis mu Rwanda rigiye kwakira imikino umunani mpuzamahanga, harimo imikino izaba ibereye muri Afurika bwa mbere.
Mu
kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023,
umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Tennis mu Rwanda RTF, Karenzi Theoneste
yavuze ko u Rwanda rugiye kwakira amarushanwa umunani mpuzamahanga azasozanya
n'umwaka wa 2023.
Aya
marushanwa ari mu byiciro bitandukanye harimo agamije gushaka amanota,
amafaranga, ndetse n'amarushanwa yo gushaka byombi.
Irushanwa
rya mbere rizaba tariki 24 kugera tariki 28 Mata, aho rizitabirwa n'abakinnyi
basaga 52 bavuye mu bice bitandukanye by'Isi batarengeje imyaka 18.
Karenzi
Theoneste aganira n'itangazamakuru, yavuze ko impamvu bazakira imikino ingana
uku ari ikizere bagiriwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa tennis ku Isi. Yagize
ati "Byaturutse ku cyizere tugirirwa n’Ishyirahamwe
Mpuzamahanga rya Tennis, natwe ubwacu twifuza ko hano haba igicumbi
cy’amarushanwa kugira ngo bidufashe guteza imbere umukino wa Tennis kuko iyo
ari hano, abana b’Abanyarwanda uretse kuyakurikira, na bo bayagiramo uruhare
bikabafasha kuzamura urwego.”
Karenzi Theoneste uyobora ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda, arimo asobanurira abanyamakuru gahunda y'imikino u Rwanda rugiye kwakira
Nyuma
y’aya marushanwa y’Abatarengeje imyaka 18, u Rwanda ruzakira irushanwa rihuza
amakipe y’ibihugu mu bakobwa “Billie Jean Cup 2023” tariki ya 5-11 Kamena,
rizitabirwa n’ibihugu 11 birimo n’ibyo muri Afurika bihataniye kuva mu cyiciro cya
gatatu bijya mu cya kabiri.
Iri
rushanwa ryari risanzwe ribera i Burayi, ni bwo bwa mbere rizaba ribereye muri
Afurika, by’umwihariko mu Rwanda.
Muri
Nyakanga tariki ya 17-22 mu Rwanda hazabera irushanwa ry’amakipe y’ibihugu
y’abahungu rya “Davis Cup” rizitabirwa n’ibihugu icyenda, aho u Rwanda ruri mu
cyiciro cya kane ndetse ruzaba rwifuza kwitwara neza ngo rujye mu cya gatatu.
Nyuma
y’ukwezi, tariki ya 14-18 Kanama na 21-25 Kanama, hazaba icyiciro cya kane
cy’amarushanwa y’abato batarengeje imyaka 18 “ITF World Tennis Tour Juniors/
Grade 4.”
Gahunda yose y'uko amarushanwa azakinwa muri rusange
Abanyamakuru bari ibitabiriye ikiganiro rusange
">
TANGA IGITECYEREZO