Kigali

Papa Francis yakiriye umwambaro n'ubutumwa bw'umukinnyi akunda wavunitse muri Manchester United

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/04/2023 9:01
0


Papa Francis yashimishijwe no kwakira umupira wa Lisandro Martnez ufite ikibazo cy'imvune muri Manchester United, uyu mupira waherekejwe n'ubutumwa kandi uriho n'umukono w'uyu mukinnyi.



Ku munsi w’ejo nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yakiriye itsinda ry'abantu baturutse mu gace k'i Manchester mu Bwongereza. Aba bantu bari bayobowe n'umuyobozi (Mayor) w’aka gace ka Manchester witwa Andy Burnham. 

Abandi bantu yari ari kumwe nabo ni bamwe mu bayobozi bayoboye amadini yo mu gace k'i Manchester, aba bombi bari bagiye kuganira ku bijyanye n'imihindagurikire y'ibihe nk’uko tubikesha ikinyamakuru Goal.com. 

N’ubwo aribyo bari bagiye kuganiraho ariko uyu muyobozi w'i Manchester yari yajyanye n'umupira wo kwambara,  wa Lisanro Martnez wo muri Manchester United ufanwa na Papa cyane.

Uyu mupira wari uriho umukono w'uyu mukinnyi ndetse unaherekejwe n'ubutumwa bwa Martnez, bugira buti: "Kwera kwawe, hamwe n'urukundo rwinshi, Lisandro Martinez".

Ibi byabaye mu gihe uyu mukinnyi ukina yugarira muri Manchester United afite ikibazo cy'imvune, ndetse yamaze no kubagwa. Yavunikiye mu mukino ubanza ikipe ye yanganyijemo na Sevilla, mu mikino ya 1/4 muri Europa League. 

Kuba uyu mukinnyi yaravunitse byatangiye kugira ingaruka kuri Manchester United, kuko ku munsi w’ejo batsindiwe muri Espagne na Sevilla ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura, bituma basezererwa muri Europa League ku kinyuranyo cy'ibitego 5-2.

Binyuze kuri Twitter abafana bakunda Manchester United, batangiye gusaba Papa ngo amusengere cyane Imana ikore ibitangaza akire vuba.

Papa ahabwa umupira wa Lisandro Martinez

Lisandro Martinez yagize ikibazo cy'imvune, ndetse azagaruka mu kibuga mu mwaka utaha w'imikino









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND