Twitter yatangiye gahunda yo kwambura ‘Blue Tick’ abayikoresha bataruzuza amasezerano yo gutangira kuyishyurira, aho benshi mu banyamakuru, ibigo n’ibyamamare bikomeye ku isi bayambuwe.
Kuri uyu wa Kane tariki
ya 20 Mata 2023, nibwo hashyizwe mu bikorwa ibyari bimaze iminsi bivugwa. Abambuwe
iyi ‘Blue Tick’ barimo n’abantu bazwi mu isi barimo Kim Kardashian, Beyonce,
Bill Gates, Pope Francis, Uwahoze ari Perezida Donald Trumb n’uwatangije Twitter
Jack Dorsey.
Hari kandi na bimwe mu
bigo byaza Guverinoma zitandukanye birimo n’ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
byambuwe ubusa, dore ko benshi bakoresha uru rubuga kimwe na Instagram kuba bafite
‘Blue Tick’ babifata nko kwambara ukaberwa.
Mu Rwanda, bamwe mu basigaranye iyi ‘Blue Tick’ harimo Madamu Jeannette Kagame, mu gihe mu bayambuwe barimo Ange Ingabire Kagame Ndengeyingoma, Bruce Melodie n’abandi; mu banyamahanga b’ibyamamare basigaranye iyi Blue Tick barimo Rihanna.
Iyi nzira ishobora kuzasigira igihombo Twitter kuko yahereye mu byamamare bimwe bishobora kureka n’ubundi uwambaro wa ‘Blue Tick’, kubera igisa no kubakoza isoni cyakozwe, dore ko ikiguzi kitari hejuru ari amadorali 96 kuwifuza ‘Blue Tick’, ubwo bivuze amadorali 8 nk’uko Elon Musk yabitangaje kuva muri Ukuboza 2022 bamwe bakaba baratangiye kubikora.
Ibi bikaba bikozwe
nyuma y’uko Elon Musk yaherukaga gutangaza ko kuwa 20 Mata 2023 ari wo munsi wa
nyuma kubifuza iyi serivisi ya ‘Blue Tick’, nyamara ariko aya maco ya Twitter
yagiye aterwa utwatsi na benshi.
Nka Willima Shtaner, umukinnyi wa filimi w’Umunyakanada wavuze ko asanga ahubwo Twitter ariyo
yakabaye yishyura abakoresha uru rubuga, kuko aribo batuma rukomeza kubaho.
Harimo n’abatangiye kwerekana ko ibyo Twitter izanye bizarangira bitumye barecyeraho gukoresha uru rubuga nka Lewinsky, gusa na none iyi politike Elon ayisobanura avuga ko ari inzira y’iringanyiza.
Jack Dorsey uri mu bashinze Twitter ari mu bambuwe 'Blue Tick'Beyonce uri mu bahanzikazi ba mbere ku isi yambuwe na we 'Blue Tick'Bill Gate umwe mu baherwe isi ifite, yambuwe mu ba mbere 'Blue Tick'
TANGA IGITECYEREZO