Kigali

Rwamagana: Hibutswe abakoraga mu bitaro n'ibigo nderabuzima bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:21/04/2023 10:09
0


Mu bitaro bya Rwamagana habereye igikorwa cyo kwibuka abakozi barimo abaganga b'abaforomo, ndetse banibuka abarwayi n'ababyaza babyiciwemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.



Icyo gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego za Leta, abakozi bo mu bitaro bya Rwamagana, n'ibigo nderabuzima, abo mu miryango y'abakozi bakoreraga mu bitaro bya Rwamagana ndetse no mu bigo nderabuzima biri mu karere ka Rwamagana.

Mu kiganiro cyatanzwe na Murigo Emmanuel, umwarimu wigisha mu ishuri rikuru rya UTB, yagaragarije abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka abakoreraga ibigo by'ubuvuzi, Abarwayi n'abarwaza avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe igihe kirekire.

Murigo kandi yaragaje uburyo ubutegetsi bwa Kayibanda bwimakaje ivangura no gutoteza Abatutsi, ndetse Habyarimana Juvenal nawe wamusimbuye ubutegetsi bwe bwaranzwe  n'ivangura ry'amoko ndetse Abatutsi bakomeza kwica.

Umuyobozi mukuru w'Agateganyo mu bitaro bya Rwamagana, Dr Christian yasabye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakorera mu bitaro n'ibigo nderabuzima, kurwanya amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati "Ubusanzwe kwa muganga ni ahantu abantu bajyaga kwaka serivisi kugira ngo ubuzima bwabo bube bwiza. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 siko byagenze, ku mavuriro hirya no hino mu gihugu abarwayi bishe abarwaza, abarwaza bica abaganga, abaganga bica abarwayi."

Akomeza agira ati "Twifatanyije kandi twihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga mu bitaro no mu bigo nderabuzima. Mukomeze kwihangana twubake u Rwanda rwacu, dusenyere umugozi umwe dukomeze gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dutahirize umugozi umwe twubake u Rwanda twifuza."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, mu ijambo rye yashimiye Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, anasaba ko buri wese agira uruhare mu Kubaka Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda.

Yagize ati :Tugomba Kwibuka tukunamira izo nzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko tunumva n’icyo ubuyobozi bubi bwakoze bubiba amacakubiri ariko tukanashimira Ingabo za RPA zarwanye urugamba zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zazanye umutekano zikubaka igihugu kigendera ku mategeko."

Dr Nyirahabimana yakomeje agira ati "Uyu munsi dufite ubushobozi bwo kugena ejo hazaza, no gukumira jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi. Nagira ngo nsabe buri wese dukomeze twubake Ubumwe bwacu n'Ubudaheranwa, kugira dukomeze twubake u Rwanda twifuza."

Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bakoraga mu bitaro n'ibigo nderabuzima bya Rwamagana bibutswe ni 28.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND