Abaturage b’abanyarwanda barishimira igabanuka ry’ibiciro bya bimwe mu biribwa birimo ibirayi, kawunga n'umuceri nk'uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Mu gihe hashize igihe kirekire abaturage
bahangiyikishijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa, Minisiteri y’Ubucuruzi
n’Inganda yatangaje ko bimwe mu biciro bya bimwe mu biribwa byagabanuwe mu rwego
rwo korohereza abaturage imibereho yabo ya buri munsi.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, rigaragaza ibiciro ntarengwa ku biribwa birimo kawunga, umuceri ndetse n’ibirayi.
Batangaje ko ikilo cy’ifu ya kawunga ari 800frw, ikiro cy’umuceri mugufi uzwi nka kigori ari 820frw, ikiro cy’umuceri muremure 850frw naho ikiro cy’umuceri wa bazemati ni
1,455 Frw.
Ku giciro cy’ibirayi ho byavuzwe ko ikiro 1 cy’ibirayi bya kinigi kizagurishwa 460Frw, ikiro cy’ibirayi bya kirundo ari 440Frw, naho ikiro cy’ibirayi bya twihaze ni amafaranga 430Frw mu gihe ikiro cy’ibirayi bya peko ari 410Frw.
Ni muri urwo rwego rero abaturage bagaragaje ko bishimiye iyi myanzuro kandi bavuga ko bizeye ko
bizakoreshwa bakoroherezwa.
Ku rundi ruhande ariko abacuruzi nabo bari mu bantu bishimiye ibi biciro
ariko bagaragaza impungenge zo guhura n'igihombo bitewe nuko guhita hubahirizwa
ibi biciro byatuma ibyo baranguye mbere bibahombera.
Bamwe mu bacuruzi kandi basabye Guverinoma y’u Rwanda kubafasha bakabanza bagacuruza ibyo baranguye mbere bahenzwe, hanyuma ibyo biciro bishya bikaba byakubahirizwa nyuma mu rwego rwo kwirinda igihombo.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda igaragaza ko
yagennye ibyo biciro nyuma y’isesengura ku mpamvu zituma ibiciro by’ibiribwa
bizamuka ku isoko, ikaba yaragiranye ibiganiro n’inzego za Leta n’izabikorera
zifite aho zihuriye n’ibiciro.
Umuceri uri muri bimwe mu biribwa byagabanirijwe ibiciro kuko wari warahenze cyane
Ibirayi na kawunga nabyo byagabanyirijwe ibiciro
TANGA IGITECYEREZO