Muhire Henley wari Umunyamabanga Mukuru w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) , IRAGUHA David warushinzwe imari n'abandi bayozi 3 beguye kuri uyu mwanya nyuma y'amasaha 26 Perezida wa FERWAFA nawe yeguye.
Ibi byabaye kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni nyuma y'amasaha macye uwari Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier Mugabo nawe yeguye kuri uyu mwanya bitewe n'icyo yise impamvu ze bwite zimukomereye mu ibaruwa yashyize hanze ihamya ubwegure bwe.
Kugeza ubu nta baruwa ya Muhire Henley yemeza uku kwegura irajya hanze, ariko amakuru InyaRwanda ifite ni uko yamaze gusezera ku nshingano yari afite zo kuba Umunyamabanga mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Ku wa 6 Mutarama 2022, ni bwo Muhire yari yatangajwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yari yasimbuye Uwayezu François Regis wari umaze imyaka isaga itanu awuriho ariko akaza kwegura tariki ya 12 Nzeri 2021. Aha inshingano zahise zisigaranwa na Iraguha David aba Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA.
Umuyobozi wa 2 weguye ni David IRAGUHA wari ushinzwe imari muri FERWAFA wigeze no kubaho Umunyamabanga w'umusigire.
Abandi beguye ni Komiseri ushinzwe Amategeko, Uwanyirigira Delphine; Komiseri ushinzwe Imisifurire; Rurangirwa Aaron na Komiseri ushinzwe Umutungo, Habiyakare Chantal.
Muhire Henley wavuye ku mirimo ye yo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA
IRAGUHA David wari ushinzwe imari muri FERWAFA
TANGA IGITECYEREZO