Umuhanzi w’umwanditsi w’indirimbo Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie, yagiye mu gihugu cya Nigeria gukorana indirimbo n’abahanzi bagenzi be Singah ndetse na Oxlade bari mu bakomeye muri iki gihugu no ku mugabane wa Afurika.
Uyu muhanzi
yahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu gitondo cyo kuri
uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, ari kumwe n’umujyanama we Coach Gael,
umuvandimwe we Bruce ndetse na Producer Element.
Kuri
Instagram, Bruce Melodie yabwiye abafana be n’abakunzi be ko tuzagaruka vuba.
Amashusho yagaragaje yumvikanamo indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond,
umunyamuziki ufatwa nka nimero ya mbere mu gihugu cya Tanzania.
Umwe mu
bashinzwe kureberera inyungu za Bruce Melidie, yabwiye InyaRwanda ko muri
Nigeria bajyanwe no gukorana indirimbo n’abahanzi b’aho bakomeye. Yavuze ko
bataramenya urutonde rw’abo bazakorana izi ndirimbo ariko ko harimo Singer.
Yavuze ko
muri Nigeria bakiriwe na Dj Neptune uherutse gucurangira Kigali. Ati “Dj
Neptune ni we ugiye kutwakira ariko mu by’ukuri ntabwo turamenya abantu
tuzakorana nabo. Dufite abantu benshi kuri gahunda nka Singah na Oxlade … Ariko
nyine ntabwo turemeze neza, gusa nitugera hariya dushobora kubona n’abandi
benshi.”
Fabian Okike
wamamaye mu muziki nka Singah ugiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie,
aheruka i Kigali mu gitaramo cya ‘Trappish Concert II’ yahuriyemo n’abahanzi
Nyarwanda 24, cyabaye ku wa 16 Nyakanga 2022.
Uyu
munyamuziki abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika “P Classic Records”
yashinzwe n’umuhanzi Peter Okoye ‘Mr P’.
Ibinyamakuru
bitandukanye byo muri Nigeria, bivuga ko Singah ari umuhanzi ufite umuziki uri gukura
uko bucyeye n’uko bwije.
Ni umuhanzi
w’imyaka 28 ukora injyana ya Afropop. Yabonye izuba ku wa 20 Nzeri 1995,
avukira mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria mu muryango ukunda
umuziki, wamushyigikiye cyane ubwo yatangiraga urugendo rw’umuziki.
Impano ye
yigaragaje cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Teyamo’ yatumye Mr P
ahita amusinyisha mu inzu ifasha abahanzi yashinze.
Agezweho mu
ndirimbo zirimo “Balance It” yakomeje izina rye, “Somebody”, “Mon Amour”,
“Touching”, “Attencion” n’izindi.
Undi muhanzi
biteganyijwe ko bazakorana indirimbo ni Ikuforiji Olaitan Abdulrahman wahisemo izina
rya Oxlade mu muziki.
Ni
umunya-Nigeria w’umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo. Yagize izina rikomeye mu
muziki ahanini biturutse ku ndirimbo ye yise ‘Away’. Uyu musore yavutse ku wa
22 Mata 1997, mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Ku wa 10
Kanama 2022, yasohoye indirimbo ‘Ku Lo Sa’ ica uduhigo bituma umuhanzikazi
Camila Cabello uheruka i Kigali amusaba ko bayisubiramo. Iyi ndirimbo
yanayiririmbye mu buryo bwa Live ku rubuga rwa Youtube.
Birashoboka
ko mu bahanzi Bruce Melodie azakorana n’abo indirimbo harimo FireBoy. Muri
Kamena 2021, Fireboy yagiriye uruzinduko rwihariye mu Rwanda yakirwa na Bruce
Melodie amutembereza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Ibyo bombi
baganiriyeho ntibyavuzwe mu itangazamakuru. Ariko hari amakuru avuga ko aba
bombi bemeranyije guhurira mu ndirimbo.
Fireboy DML afite
izina rinini kurusha Oxlade ndetse na Singah. Aherutse gusubiramo indirimbo ye ‘Peru’
ayikoranye na rurangiranwa mu muziki Ed Sheeran.
Uyu musore w’imyaka
27 y’amavuko, ni umwe mu babariza mu inzu ifasha abahanzi ya muzika ya YBNL
Nation y’umuraperi Olamide.
Bruce Melodie ari kumwe n’umujyanama we Coach Gael berekeje muri Nigeria
Bruce agiye muri Nigeria nyuma yo kuva muri Tanzania, aho yakoranye indirimbo eshanu n'umuhanzi 'w'inshuti ye' Harmonize
Producer Element mu ndege yerekeza muri Nigeria gufasha Bruce Melodie gukora indirimbo
Singah uzwi mu ndirimbo zirimo “Mon Amour” yamugize ikirangirire muri Afurika n’izindi zirimo “Somebody” yakoranye na Alikiba wo muri Tanzania.
Oxlade uzwi mu ndirimbo “Ku lo sa” yakoranye na Camilla Cabello
Muri Kamena
2021, Bruce Melodie yakiriye kandi agirana ibiganiro n’umunyamuziki Fireboy DML
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MON AMOUR’ YA SINGAH
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KU LO SA’ YA OXLADE NA CAMILA CABELLO
TANGA IGITECYEREZO