Kigali

Tom Close yavuze kuri album ye ‘Essence’ izaba iriho indirimbo zirenze 10

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2023 11:38
0


Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yararitse abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ababwira ko mu gihe kiri imbere azashyira ahagaragara album ye nshya yise ‘Essence’.



Ni album ya munani avuga ko azashyira hanze ku wa 5 Gicurasi 2023. Yabwiye InyaRwanda ko izaba iriho ‘indirimbo ziri hejuru ya 10’.

Uyu muhanzi avuga ko yayise ‘Essence’, mu gusobanura ‘Ubwiza bw'imbere bw'ikintu kizimije bugize imiterere yacyo’.

Ni album iriho indirimbo zinyuranye yakoranyeho n’abandi bahanzi, kandi yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (Audio) n’aba Producer batandukanye.

Uyu muhanzi indirimbo ye iheruka ni indirimbo ‘So fine’ yasohotse ku wa 9 Werurwe 2021, bivuze ko imyaka ibiri irihiritse nta ndirimbo nshya ashyira hanze.

Avuga ko yari ahugiye mu gutegura no gutunganya iyi album, yizeye ko izakirwa neza ku rwego Mpuzamahanga.

Tom Close asanganwe izindi album ziriho indirimbo zakunzwe nka "Kuki", "Sibeza", "Ntibanyurwa", "Komeza utsinde", “Ndakubona” na "Mbabarira Ugaruke”.

Amaze igihe ashyize imbaraga mu rugendo rw’umuziki we, ku buryo ahamya ko iyi album izumvikanisha itandukaniro rya Tom Close n’uwo abantu bari basanzwe bazwi.

Tom Close ni umuhanzi, umuganga akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Mu myaka yatambutse yamuritse ibitabo 20 yandikiye abana, yanahaye kandi ibitabo 300 isomero Rusange rya Kigali.

Ni we muhanzi wegukanye ku nshuro ya mbere irushanwa ry'umuziki rya Primus Guma Guma Super Star. 

Tom Close yavuze ko iyi album yayise ‘Essence’ mu gusobanura ko ubwiza bw’imbere bw’ikintu kizimije biri mu bigize imiterere yacyo 

Tom Close agiye gushyira hanze iyi album nyuma y’imyaka icyenda yari ishize 

Tom Close yavuze ko iyi album izajya hanze ku wa 5 Gicurasi 2023

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SO FINE’ YA TOM CLOSE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND