Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yararitse abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ababwira ko mu gihe kiri imbere azashyira ahagaragara album ye nshya yise ‘Essence’.
Ni album ya
munani avuga ko azashyira hanze ku wa 5 Gicurasi 2023. Yabwiye InyaRwanda ko izaba
iriho ‘indirimbo ziri hejuru ya 10’.
Uyu muhanzi
avuga ko yayise ‘Essence’, mu gusobanura ‘Ubwiza bw'imbere bw'ikintu kizimije
bugize imiterere yacyo’.
Ni album
iriho indirimbo zinyuranye yakoranyeho n’abandi bahanzi, kandi yatunganyijwe
mu buryo bw’amajwi (Audio) n’aba Producer batandukanye.
Uyu muhanzi indirimbo ye iheruka ni indirimbo ‘So fine’ yasohotse ku wa 9 Werurwe 2021, bivuze ko imyaka ibiri irihiritse nta ndirimbo nshya ashyira hanze.
Avuga ko
yari ahugiye mu gutegura no gutunganya iyi album, yizeye ko izakirwa neza ku
rwego Mpuzamahanga.
Tom Close
asanganwe izindi album ziriho indirimbo zakunzwe nka "Kuki",
"Sibeza", "Ntibanyurwa", "Komeza utsinde", “Ndakubona”
na "Mbabarira Ugaruke”.
Amaze igihe
ashyize imbaraga mu rugendo rw’umuziki we, ku buryo ahamya ko iyi album
izumvikanisha itandukaniro rya Tom Close n’uwo abantu bari basanzwe bazwi.
Tom Close ni
umuhanzi, umuganga akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Mu myaka yatambutse yamuritse
ibitabo 20 yandikiye abana, yanahaye kandi ibitabo 300 isomero Rusange rya
Kigali.
Ni we muhanzi wegukanye ku nshuro ya mbere irushanwa ry'umuziki rya Primus Guma Guma Super Star.
Tom Close yavuze ko iyi album yayise ‘Essence’ mu gusobanura ko ubwiza bw’imbere bw’ikintu kizimije biri mu bigize imiterere yacyo
Tom Close agiye gushyira hanze iyi album nyuma y’imyaka icyenda yari ishize
Tom Close
yavuze ko iyi album izajya hanze ku wa 5 Gicurasi 2023
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SO FINE’ YA TOM CLOSE
TANGA IGITECYEREZO