‘Urukundo Egumeho’ niyo yari insanganyamatsiko y’ibirori byahuje abanyarwanda baturutse imihanda yose yaba mu Rwanda no muri Uganda, ndetse n’Abanya Uganda baturutse impande zose, nyamara umutima ari umwe ari ukwishimira ifungurwa ry’umupaka.
Ni ibirori byitabiriwe mu buryo budasanzwe kuko ikibuga byaberagamo cyari cyuzuye ndetse n’abantu bamwe babuze aho bajya bakomeza kubyumvira hanze.
Gusa usibye abari
bageze aho biri bubere bakabura imyanya, abaturage bose batuye muri Uganda
babikurikiranaga imbonankubone kuri Terevizyo zitandukanye zirimo n’iy'igihugu.
Urugendo
rwanjye!
Nahagurutse i Kigali saa moya za mu gitondo nerekeza i Kabare ahari hagiye kubera ibirori
mbaturamugabo by'isabukuru ya Ge. Muhoozi byahuje abanyaRwanda n’abanya-Ugande, ahanini bagamije
kwishimira ifungurwa ry’umpaka wa Uganda n’u Rwanda.
Nageze ku
mupaka saa yine, gusa ngeze ku mupaka ntungurwa cyane no kuhasanga Bus nyinshi,
gusa nkomeje kwegera imbere mbona ko impamvu ari nyinshi ari
abanyaRwanda benshi babukereye baje kwishimira ifungurwa ry’umupaka w’u Rwanda
na Uganda.
Umurava wari
wose ku bafashije abanyaRwanda kureba niba bujuje ibyangombwa bibemerera
kwinjira muri Uganda, ku buryo mu gihe cy’iminota itarenze 5 ibyo byose byari
bimaze gukorwa nemererwa kwinjira muri iki gihugu.
Twihuse cyane ko inyaRwanda yari ihababereye umunsi wose, mu minota 20 gusa nari ngeze ahaberaga ibirori nyirizina.
Hacuranzwe indirimbo z’ibihugu byombi u Rwanda na Uganda
sinakubwira, ubona ko inger zitandukanye abakecuru n’abasaza babukereye.
Bwiza yerekanye ubuhanga mu miririmbire no kubyina
Bidatinze
ibirori byakomeje, abari abashyitsi bakuru barimo Gen.Muhoozi Kainerugaba,
abayobozi bo mu Rwanda na Uganda, inzego z’umutekano bose baba
barahageze impundu n’amashyi biravuzwa..
Ibi birori byongeye kwerekana umubano mwiza n’ibyishimo by’ifungurwa ry’umupaka byanyuze benshi. Gen.Muhoozi yavuze ko bishimiye ndetse bananyuzwe no kuba bari kumwe kandi bahuje byose.
Uku ibi byose byabaga, ni nako umuziki wavuzwaga, umushyushyarugamba yari umuhanzi ukomeye muri Uganda na Afurika, Bebe Cool ari nawe wanyuzagamo akerekana ibyishimo atewe no kwambuka anyuze mu mupaka ajya mu Rwanda nta nkomyi.
Nyuma y’ibirori bya mbere ibihumbi
by’abantu bose bari aho babonye icyo kurya n’icyo kunywa maze barizihirwa.
Twinjire mu
gitaramo nyirizina:
Saa cyenda
na 22, nibwo Dr Jose Chameleone wari utegerejwe n’imbaga y’abantu yagiye ku
rubyiniro, yerekana ko ari umuhanzi w’icyubahiro muri iki gihugu ndetse ko
ibyo yakoze bitazigera byibagirana mu muziki wa Uganda.
Mu ndirimbo zirimbo Tubonge, Agatako yakoranye na Dj Pius n’izindi zitandukanye, uyu muhanzi yashimishije abantu benshi.
Nyuma y’uko ava ku rubyiniro uyu muhanzi
yahamagaye murumuna we Weasel akaba n’umugabo wabyaranye na Teta Sandra wo mu
Rwanda, bararirimba karahava.
Saa Kumi
n’imwe hatambutse ijambo ry’umushyitsi mukuru Gen.Muhoozi, Masamba
wari utahiwe. Masamba yagiye ku rubyiniro abanjirijwe n’itorero, maze yerekana ubuhanga
mu njyana ya Gakondo.
Masamba yaririmbye indirimbo ze zirimo Nyaruguru, Nyeganyega, Jenga, n’izindi. Yavuye ku
rubyiniro asanga Gen.Muhoozi aho yari yicaye maze amushyikiriza impano y’icumu
n’ingabo nyuma yo kumuha umupira wanditseho Inkotanyi.
Saa Kumi
n’imwe na 58 urubyiniro rwahise rwiharirwa na King James waje atunguranye mu
gihugu cya Uganda. Yashimiye ndetse anyura abantu mu ndirimbo bari
basanzwe bazi nka Ganyobwe, Ndagutegereje n’izindi.
King James
ntabwo yari yatangajwe mu bazaririmba muri iki gitaramo ndetse n’integuza
ntiyariho, akaba yaje nk’umuhanzi wari uhishiwe abanya-Uganda ndetse akaza no
kwerekana ko yari anyotewe koko.
Ababyinnyi ba Massamba ku rubyiniro
Bwiza yagiye
ku rubyiniro saa Kumi nebyiri ari inawe muhanzikazi rukumbi wari watumiwe. Yatanze
ibyo yasabwaga n’abafana ndetse yongeraho n’imbaraga ze afatanyije n’ababyinnyi
b’abahanga baje bitwitse imitwe.
Umuhanzikazi
Bwiza yakoze igitaramo cyatumye abantu batifuza ko yava ku rubyiniro, cyane ko
abenshi mu banya Uganda bazi indirimbo ze zirimo Exchange, Ready n’izindi
zitandukanye, uyu muhanzi yagiye akora.
Ku
rubyiriniro, Bwiza yageneye impano y’imipira yanditseho izina rye, bamwe
mu bafana ibihumbi bari bitabiriye iki gitaramo, bishimira uburyo
yabitayeho ari nayo mpamvu yavuye ku rubyiiro batabishaka.
Kenny Sol
ari nawe wari utahiwe yagiye ku rubyiniro ahagana saa kumi n’ebyiri na 57,
yinjiriye mu ndirimbo Haso, asanganirwa no gusana abafana be hafi ya bose
biganjemo abanya Uganda bayizi cyane.
Gusa nubwo
yinjiye ku rubyiniro yishimye Kenny Sol yaruvuyeho atishiye bitewe n’uko
indirimbo Ikinyafu, abantu bari bazi atayiririmbye nyuma y’uko ibuze
bakamukinira izo adashaka ahitamo gushimira ava ku rubyiniro.
Nubwo hari
abatabashije kubibona, gusa Kenny Sol afatanyije n’abafana be wabonaga ko
bashaka indirimbo Ikinyafu yakoranye na Bruce Melodie birangira l ibuze
arabashimira aragenda.
Mu
gukurikirana impamvu iyi ndirimbo itabonetse, inyaRwada.com yamenye amakuru
y’uko uwari gucuranga Dj Spinny yasubiye muri Uganda adatanze indirimbo za Kenny Sol, bityo Kenny Sol babibwirwa nyuma.
King James yanyuze abantu mu gitaramo
Igitaramo
cyasojwe mu masaha akuze haraswa Fireworks (Ibishashi) mu kirere hishimirwa
ubufatanye, imibanire myiza iherekeje ifungurwa ry’imipaka y’u Rwanda na Uganda
yafunguwe abaturage bakabisamira hejuru.
Massamba yashyikirije icumu n’ingabo Gen.Muhoozi
Nyuma yo kuririmba Chameleon na Weasel bagiye gusubuza Gen Muhoozi
King James ku rubyiniro
Bwiza yanyuze ibihumbi by’abantu
AMAFOTO: Olivier Mugwiza
TANGA IGITECYEREZO