Umuhanzi wo muri Kiliziya Gatolika, Marius Bison yahuje imbaraga n’abagore batatu b’abanyamuziki mu ndirimbo ihimbaza Imana bise ‘Ineza yawe’.
Marius
yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Kuba umugabo’, ‘Nkwamamaze’ yakoranye na Uncle
Austin, ‘Mbaye uwawe’ n’izindi nyinshi. Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba
bagira bati “Iteka nzajya gusingiza ku bw’ineza yawe.”
Uyu munyamuziki
yabwiye InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ashingiye ku
buzima bwite ‘by’ibyo Imana yagiye inkorera’.
Akomeza ati “Nkareba
uko ngenda ntera intambwe kandi n'iyo natsikira ikangirira imbabazi ngakomeza,
nkabona ko byose ari kubw’ineza yayo.”
Muri
rusange, avuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa bw'iyobokamana, aho buri
wese akwiye kureba ineza Imana imugirira agakurizaho kuyisingiza. Ati “Kuba
turiho ni kubwayo.”
Iyi ndirimbo
yaririmbyemo abagore batatu Habiyaremye Mutetesha Alice, Uwamahoro Pascasie
ndetse na Kabera Aletha.
Bombi
basanzwe ari abaririmbyi muri korali Inyange za Mariya ariko bakaba bakunda by’umwihariko
ibihangano bya Marius Bison, uvuga ko hari gahunda y’uko bakomeza guhurira mu
ndirimbo, ariko bizaterwa n’uburyo abantu bazabakira bashingiye kuri iki
gihangano cya mbere.
Ati “Niyo
ndirimbo ya mbere dukoranye ariko dushobora gukomeza gukorana bikaba byageze ku
rwego rw’aho ryaba itsinda rikomeye.”
Aba bagore
basanzwe baririmba neza mu makorali babarizwamo, kenshi bakunze guhura na
Marius kuko izi korali ziri muri zimwe yigisha ibijyanye n’imiririmbire.
Yungamo ati “Ikindi ni uko ari abakunzi bakomeye b'ibihangano byanjye bakaba banakunda kuririmba bihebuje.”
Marius yavuze ko iyi ndirimbo ibanjirije indi mishinga y'indirimbo ashobora gukorana n'aba bagore
Marius Bison yahuje imbaraga n’aba bagore mu ndirimbo ihimbaza Imana bise ‘Ineza yawe’
Habiyaremye Mutetesha Alice usanzwe ari enjenyeri mu by’ubwubatsi akora umuziki mu buryo bw’umwuga
Kabera Alteha umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) waririmbye muri iyi ndirimbo
Uwamahoro
Pascasie usanzwe ari rwiyemezamirimo wahuje imbaraga na Marius muri iyi
ndirimbo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INEZA YAWE’ YA MARIUS
TANGA IGITECYEREZO