Umuziki ni kimwe mu bintu bikundwa na benshi kandi ugatanga ibyishimo ku ma miliyoni n’ama miliyoni y’abantu ku Isi,ndetse benshi bawuvuga imyato, bamwe nabo bakajya kure y’agahinda n’amarira bitewe no gucuranga gitari.
Ku bagize amahirwe yo gukoresha iki gikoresho bavuga
ko ari ipfundo ry’ibyishimo byabo kandi ko gitari iri mu bintu byahinduye
ubuzima bwabo, bagaca ukubiri no kubabara kandi umunezero bakagombye gushakira
mu bindi, bakawubona.
Bamwe bavuga ko nubwo gitari itanga ibyishimo bidasanzwe, ariko
yiga abahanga ndetse n’abantu bashobora kwihangana kuko ikomera kuyimenya, mu
gihe abandi bavuga ko byoroshye kuyimenya iyo uyikunda.
Uwamenyekanye nka Frederic François Chapin wari
umwanditsi w’indirimbo ukomeye akaba n’umukunzi wa gitari n’umucuranzi
wa piyano mu buryo budasanzwe, yavutse ahagana mu 1810, yitaba imana kuya 1949. Uyu
mugabo mbere yuko ava ku Isi, yagaragaje ibyiyumviro bye kuri gitari.
Frederic Chapin wakomokaga muri Holand, yagize ati “Nothing is more beautiful than a guitar”. Tugenekereje
mu rurimi rw’Ikinyarwanda yavuze ko nta kintu kibaho kiza cyane cyaruta gitari”.
Abacuranzi bakunze
kenshi kurangwa n’ibyishimo bidasanzwe. Hari ubwo usanga bamwe bari kwisetsa cyangwa
ukabona ari kure mu ntekerezo bitewe n'uko aba ari gutekereza ku byishimo ahabwa
no gucuranga, maze bikagutangaza, rimwe na rimwe bamwe bakabafata nk'aho
bakabya.
Kubamenye agaciro ko
gucuranga iki gicurangisho, usanga umwanya wabo uba muto cyangwa n’inshuti
bafite zikagenda zigabanuka kuko bisanga urukundo rwabo baruharira gucuranga.
Umuhanzi w’umunyamerika
akaba n’umwanditsi w’indirimbo Mirey Cyrus, yavuze ko gitari ari inshuti ye
magara kuko imufasha guca mu bintu byose bimukomereye, ndetse ko imufasha igihe
ari kwandika indirimbo kandi ko imuvura ingingo.
Mirey ati “Gitari
yanjye ni nk’inshuti yanjye magara. Gitari yanjye ishobora kunyuza mu bintu byose
mbona binkomereye, ndetse niba nshobora kwicara nkandika indirimbo itangaje
hamwe na gitari yanjye, kubyerekeye ibibera mubuzima, ubwo rero ni umuvuzi ukomeye
kuri njye.
Iki gikoresho kirihariye kurusha ibindi bitewe n’umwihariko
wacyo, kuko byoroshye gutwara gitari ahariho hose maze ntubure ibyishimo byawe
ahubwo ukabihorana kandi bivugwa ko ari kimwe mu bintu bifasha abantu bahuye n’ihungabana
cyangwa agahinda gakabije.
Gucuranga gitari biri mu bintu bifasha abahanzi kongera urwego rwabo rw’imiririmbire, ndetse no kumenya uko waririmba neza ugendeye ku manota.
Ababyeyi bazi agaciro k’umuziki usanga bagurira abana babo
ibikinisho bya gitari bagakura babikunda ndetse bakabimenya, nabo bakibonera
umunezero utangwa na gitari.
Gitari ituma wirekura maze ibyishimo bigasaba umutima wawe, ugahunga ibikubabaza
Kugira gitari mu nzu bisa nk'aho uba uri kumwe n'abandi kuko nta rungu ugira ahubwo uhora mu munezero udashira ndetse ntagipfa kujegajeza ibyishimo byawe igihe cyose uyifite.
Ibyishimo bya gitari iyo byagusabye aho ariho hose ugira imyitwarire idasanzwe ariko iterwa n'ibyishimo
Kuyimenya bisaba ibintu bibiri ari byo: kwihangana no kuba uyikunda by'ukuri utarambirwa
Isoko y'ibyishimo ndetse ikaba isoko yo kunezeranwa n'abawe
Ibi byishimo bitangwa na gitari akenshi bizana n'amarira y'ibyishimo kubera kubisobanura bigora benshi mu bayicuranga
TANGA IGITECYEREZO