Kigali

Nizeyimana Olivier yasezeye muri FERWAFA

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/04/2023 15:47
0


Nizeyimana Olivier wayoboraga ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yeguye kuri iyi mirimo kumpamvu ze bwite.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hagiye hanze ibaruwa Nizeyimana Olivier yandikiye ubuyobizi bw'abanyamuryango ba FERWAFA.

Muri uru rwandiko, Nizeyimana Olivier usanzwe ari umufana w'ikipe ya FC Barcelona, yavuze ko yeguye ku mpamvu ze kuko hari ibituma atabasha gukora imirimo neza.

Nizeyimana Olivier yari amaze imyaka umaze ibiri ari Perezida wa FERWAFA kuko yageze muri iyi nzu tariki 26 Kamena 2021. 

Nizeyimana Olivier yayoboye FERWAFA avuye mu ikipe ya Mukura Victory Sports yari amaze imyaka irenga umunani ari Perezida wayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND