RFL
Kigali

Igikombe cy'Amahoro: Intare FC yakoze ibyo yagambiriye , Rayon Sports itera mpaga-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/04/2023 15:01
2


Ikipe ya Rayon Sports yageze ku kibuga ibura ikipe ya Intare FC bari gukina nayo mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy'Amahoro.



Kuri uyu wagatatu saa kenda kuri sitade y'akarere ka Bugesera hari hateganyijwe kuba umukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Intare FC mu mikino ya 1/8 mu gikombe cy'Amahoro. Rayon Sports nk'ikipe yakiriye yahageze bisanzwe ariko Intare FC irabura.

Rayon Sports yakomeje mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy'Amahoro ku kinyuranyo cy'ibitego 5-1,mu mukino ubanza batsinze 2-1 kongeraho 3 bya mpaga 

Uko byagenze ku kibuga mbere yuko hanzurwa mpaga

Abasifuzi barigendeye nyuma yo kuvugana na Kapiteni ndetse n'umutoza,bababwiyeko nta kindi cyakorwa ubwo ari mpaga

Kapiteni wa Rayon Sports,Ndizeye Samwel n'umutoza Haringingo bari kuganira n'abasifuzi

Abasifuzi mbera yo gutera mpaga babanje gufata ifoto y'u rwibutso

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bari kubanza mu kibuga barikwikinira gacye gacye mu kibuga

Abasifuzi bari kuganira mu kibuga hagati kugira ngo iminota 15 yabugenewe irangire ubundi Rayon Sports itere mpaga

Kugeza ubu abakinnyi ba Rayon Sports bari mu kibuga bategereje gutera mpaga ndetse n'abasifuzi bari mu kibuga


Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya

Ubundi uyu mukino wagombaga kuba warabaye taliki 08 Werurwe ariko FERWAFA iratungurana ihita yimurira uyu mukino taliki 10 Werurwe bituma Rayon Sports ifata umwanzuro wo kwikura mu irushanwa bitewe nibyo yitaga akavuyo kari mu mitegurire y'irushanwa.

Rayon Sports nyuma yahise yongera yisubiraho igaruka mu irushanwa taliki 10 Werurwe bitewe n'ibiganiro bari bagiranye na FERWAFA,nubwo Murera yagarutse mu irushanwa ariko ntabwo umukino wigeze uba. Aha niho Intare FC zatangiriye ikirego cyazo zivuga ko Rayon Sports igomba guterwa mpaga bitewe nuko barenze ku mategeko agenga igikombe cy'Amahoro bakikura mu irushanwa, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ntabwo ryigeze riha agaciro ikirego cya Intare FC kuko ryahise ritangaza ko umukino washyizwe kuwa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 saa cyenda kuri stade ya Bugesera.

Aha Intare FC zavuze ko zitajya gukina bituma FERWAFA yongera kuvuga ko umukino wimuwe,guhera icyo gihe amakipe yombi yatangiye kwitaba kuri FERWAFA buri kipe yerekana ingingo iyirengera. Muri iki gihe abayobozi ba Intare FC bo bavuga ko batazigera bakina na Rayon Sports ahubwo ko bo bazakina na Police FC muri 1/4.

Tariki 04 zukwezi kwa 04 nibwo FERWAFA yatangaje ko umwanzuro wafashwe na komisiyo ishinzwe amarushanwa utegeze uhindika ko umukino ugomba kuba uyu munsi tariki 19 zukwezi kwa 04 none Intare FC zanze kugera ku kibuga ziterwa mpaga.


Kapiteni wa Rayon Sports, umutoza Haringingo baganira n'abasifuzi mbere yo gutera mpaga


Umutoza wa Amavubi Carlos Alós Ferrer yari yaje kwihera ijisho umukino ariko birangira utabaye


Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bari kubanza mu mukino


Abakinnyi ba Rayon Sports basohoka mu rwambariro





Perezida wa Rayon Sports wari waje ku mukino




Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya 


Umutoza wa Rayon Sports Haringingo


Abasifuzi bari gusifura uyu mukino


Uko ku kibuga hifashe nonaha 


Ku kibuga hageze imodoka imwe ya Rayon Sports gusa












Uwafotoye:Serge








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Modeste1 year ago
    Ndi umufana wa rayon sport ark ibyo intare zikoze nibyo,ferwafa ifite akajagari,match 1 yimurwa incuro 4 kweri??! Naragenze ndabona.
  • Iradukunda erissa1 year ago
    INTARE OYEE





Inyarwanda BACKGROUND