Neymar na Bruna Biancardi bagiye kuba ababyeyi. Uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil n’umukunzi we w’umunyamideli, batangaje ko bitegura kwibaruka umwana.
Uyu mwana azaba ari uwa Kabiri
nyuma y’uwo asanzwe afite w’imyaka 11.
Aba bombi bakaba bakomeje
kongera kwishimira umubano wabo mu munezero mwinshi, n’ubwo kugeza ubu bataratangaza
niba azaba ari umuhungu cyangwa umukobwa.
Biancardi na Neymar bakaba
baratangiye gukundana mu mwaka wa 2021, baza kwemeza ko bari mu rukundo
bya nyabyo muri Mutarama 2022. Baje no gutera intambwe ibaganisha ku kubana, Neymar
amwambika impeta y’integuza.
Bidatinze uyu munyamideli
yaje gutangaza ko batandukanye agira ati: “Murabizi nkunda kumenya ibyanjye
ariko ubwo mukomeje kubaza muri benshi, nabamenyesha ko ntakiri mu rukundo gusa
nita kandi nterwa ishema n’umuryango wa Neymar.”
Mu ntangiriro za 2023, nibwo aba bombi bongeye gusubukura urukundo rwabo.
Biancardi na Neymar bakaba bashyize hanze ubutumwa bw’amafoto buherekejwe n’amagambo meza, baha ikaze
umwana wabo bitegura kwibaruka.
Bati: “Twarakurose
twiteguye kuza kwawe ngo uze wuzuze urukundo rwacu, unuzuze ibyishimo mu buzima
bwacu. Ugiye kuza mu muryango mwiza aho abavandimwe, ba sogokuru, n’abandi
bagukunda. Tubonane vuba mukobwa cyangwa muhungu, gutegereza biri kunanira.”
Bongeraho n’amagambo yo muri Bibiliya agira ati: “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko, nagutoranyije utaravuka, naguhisemo ngo uhanurire ibyanjye mu mahanga.”
TANGA IGITECYEREZO