RFL
Kigali

Mu mukino Cristiano Ronaldo yanigiyemo umukinnyi, Al Nassr byanze-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/04/2023 7:38
1


Ikipe ikina mu kiciro cya mbere muri Saudi Arabia, Al Nassr yatsinzwe na Al-Hilal ndetse na Cristiano Ronaldo aniga umukinnyi bari bahanganye mu kibuga.



Ku munsi w’ejo nibwo muri Saudi Arabia hakinwaga imikino yo ku munsi wa 25 muri shampiyona y’iki gihugu, saa tatu ikipe ikinamo umukinnyi wahoze akina muri Manchester United, Al Hilial yakiriye Al Nassr ikinamo Kizigenza Cristiano Ronaldo. 

Uyu mukino Al Nassr yagiye kuwukina ibizi ko igomba kuwutsinda kugira ngo yegere Al Ittihad ya mbere, ariko siko byagenze. Odion Ighalo niwe watsinze ibitego 2 byose ikipe ya Al Hilal yatsinze, icya mbere yagitsinze ku munota wa 42 kuri penariti naho icya 2 agitsinda ku munota wa 62 nabwo kuri penariti.

N’ubwo Al Nassr yatsinzwe ariko ikintu kiri kugarukwaho ni igikorwa Cristiano Ronaldo yakoze ku munota wa 57 w'umukino, mbere y’uko batsindwa igitego cya 2. Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yafashe umukinnyi wa Al Hilal bari kwirukankana amushyira ukuboko mu ijosi ahuza n'ukundi, atangira kumuniga ubundi baramanuka bose bikubita hasi.

Cristiano Ronaldo aniga umukinnyi witwa Gustavo Cuellar wa Al Hilal

Umusifuzi wari wasifuye uyu mukino ni Michael Oliver wasifuraga mu Bwongereza, yahise ahereza ikarita y'umuhondo Cristiano Ronaldo ariko abakinnyi baburana berekana ko yari akwiye ikarita itukura. Cristiano Ronaldo usanzwe amenyerewe gutsinda ibitego by'umutwe, muri uyu mukino gukina imipira yo mu kirere byari byananiranye.

Habura iminota 15 ngo umukino urangire, Cristiano Ronaldo yatsinze igitego ku ishoti riremereye yarekuriye kure ariko umusifuzi asifura ko yari yaraririye.

Uku gutsindwa uyu mukino byatumye Al Nassr igumya gusigwa amanota 3 na Al Ittihad ya mbere, kandi yo ntabwo yari yakina umukino wo ku munsi wa 25. Kugeza ubu Al Ittihad ni iya mbere n'amanota 56, naho Al Nassr ya Cristiano Ronaldo ni iya 2 n'amanota 53 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya Saudi Arabia.


Uko byose byagenze













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pacifique Iraremesha1 year ago
    Yakoze ikosa rikomey yari guhabwa ikarata itukura





Inyarwanda BACKGROUND