Itsinda ry’abagore bihagazeho ryiswe “Kigali Boss Babes” rikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho yagiye hanze agaragaza imodoka zihenze batwara. Reka twinjire mu buzima bw’imirimo yinjiriza aba bagore bavugishije benshi.
Abantu batandukanye kuri izi mbuga bakomeje kwibaza icyo aba bagore bakora kibinjiriza amafaranga abagaragaraho kandi berekana ko babayeho mu buzima benshi bita ko buhenze.
“Kigali Boss Babes” itsinda bizwi ko rigizwe n’abagore batandatu barimo Ambasaderi Allia Cool, Umunyamideri Gashema Sylvie, Umwerekanamideri Christella, Rwiyemezamirimo Camilla Yvette, umukinnyi wa Filime Queen Douche uzwi ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Rwiyemezamirimo Isimbi wabaye n’Umunyamideri.
InyaRwanda yagerageje gukusanya amakuru yaho iri tsinda rikomeje kugarukwaho na benshi rikura amafaranga bavugwaho ndetse binanugwanugwa ko bashobora gutangira gukora ikiganiro kigaruka ku mibereho rusange kizwi mu ndimi z’amahanga nka “Reality Tv show”.
Ni iyihe soko izwi “Kigali Boss Babes” basaruramo agatubutse?
Reka duhere kuri Isimbi Alliance uzwi nka Allia Cool umwe mu bagore bazwi muri sinema y’u Rwanda kuri ubu uyu mugore amaze kwinjira ku isoko rya Nigeria aho yatangiye kugurisha filime yanditse izindi zigakinwa.
Allia Cool uretse kwinjiriza agatubutse muri ibyo bikorwa, ni umwe mu bategura ibihembo bya Sinema bikomeye mu Rwanda, akaba kandi umwe muri ba Ambasaderi b’amahoro mu isi bashyirwaho n'Umuryango w'Abibumbye, UN.
Amb Allia Cool ni umwe mu bakobwa batuye mu nzi zihenze i Kigali
Gashema Slyvie ni umwe mu bagore b’abanyamideri bakomeye mu Rwanda cyane cyane mu bucuruzi bw’imyambaro y’abagore n’ibitenge bihenze bizwi nka “Bazi” aho yashinze ikigo “Bazin Deluxe by Slyvie”.
Gashema Slyvie ni umucuruzi w’imyambaro y’abagore cyane cyane ibitenge bihenze bizwi nka “Bazin”
Camille Yvette uzwi nka Camilles Yvette ku mbuga nkoranyambaga asanzwe ari rwiyemezamirimo ukomeye dore ko afite yashinze ikigo “Camille Investment Ltd” rikora ishoramari mu bijyanye no gutegura ibitaramo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.
Camille Yvette ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye washinze ikigo “Camille Investment Ltd”
Rwiyemezamirimo Isimbi Vestine Muragijimana usanzwe ari Umunyamideri ni umwe mu bagore bashoye imari mu birungo by’ubwiza abinyujije mu kigo “Isimbi Cosmetics & Imports Ltd ”gishora no mu bindi bikorwa birimo kugemura[Import] ibiryo n’itabi mu Rwanda.
Uyu mubyeyi w’abana babiri kandi ni umufasha w’umuherwe akaba n’umushoramari Shaul Hatzir umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye mu bijyanye na Siporo inyuze mu ikoranabuhanga.
Umunyamideri Isimbi Model yatangije ikigo “Isimbi Cosmetics & Imports Ltd
Umukinnyi wa filime Danis Christelle Igeno Uwase uzwi nka Christella ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu bakobwa mu Rwanda bishyurwa agatubutse mu gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo y’abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie Davis n’abandi.
Uretse ibi kandi uyu mukobwa ushinguye ni umwe mu bahenze mu mwuga wa sinema mu Rwanda aho bivugwa ko ariwe mukobwa wishyurwaga amafaranga menshi kurusha abandi muri filime zirimo iza Baad Raama n’abandi.
Christella ari mu bakobwa bifashishishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda.
Umukobwa w’undi ni Queen Douce umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho muri sinema nyarwanda kandi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero gikurura imitima ya benshi.
Kugeza ubu uyu mukobwa udakunze kwigaragaza mu itangazamakuru bizwi ko yinjiriza mu mwuga wa sinema nubwo filime yakinnye atari nyinshi cyane.
Queen douce akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero gikurura imitima ya benshi
TANGA IGITECYEREZO