Abarimo umukinnyi wa filime Mpuzamahanga Ncuti Gatwa, abahanzi nka Knowless Butera, Bruce Melodie na Christopher bari mu barenga 15 bahagarariye u Rwanda mu bihembo ngarukamwaka bya East Africa Arts&Entertainment Awards (EAEA) bizatangirwa mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Ibi bihembo
bigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’abanyamuziki bo mu Karere ka Afurika
y’Iburasirazuba, aba-Dj, abashyushyarugamba n’abandi.
Hari bimwe
mu binyamakuru byo muri Kenya bivuga ko ari byo bihembo bya mbere hashingiwe ku mazina
akomeye y’abahatanamo, ibyiciro birimo n’ibindi bavuga ko bikomeza ibi bihembo.
Mu 2022, ibi
bihembo byari bihatanyemo abarimo Meddy, Nkusi Arthur, James na Daniella,
Prosper Nkomezi na The Ben ariko kuri iyi nshuro ntabwo bagarutse ku rutonde.
Amatora
yatangiye ku wa 10 Mata 2023 ari kubera ku rubuga rwa Internet rw'iri rushanwa www.expressvotes.com biteganyijwe ko azarangira
tariki 10 Kamena 2023, ari nabwo ibihembo bizatangwa.
Bwiza ndetse
na Afrique bahagarariye u Rwanda mu cyiciro 'EAEA People's Choice Breakthrough
Act of the year' aho bahatanye n'abarimo Mavokali, Iyani, VIC West, Boutross
ndetse na Kontawa.
Butera
Knolwess ahatanye mu cyiciro 'Best Female East' aho ari kumwe n'abarimo Julian
Kanyomozi, Nadia Mukami, Nandy, Phina, Spice Diana na Zuchu.
Bruce
Melodie ahatanye mu cyiciro 'Best Male Artist' aho ari kumwe n'abarimo Ali
Kiba, Diamond, Eddy Kenzo, Harmonize, Khaligraph Jones na Rayvanny.
Dj Pius
ahatanye n'abandi ba Dj barimo Dj Ally B, DJ Joe Mfalme, RJ THe Dj, Dj Lito, Dj
Seven Worldwide na Selecta JEF.
Dj Brianne ahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy'abagore bavanga imiziki (Choice Female Deejay of the year) aho ahatanye n'abarimo Dj Kampire, Dj Mamie, Dj Malaika, Dj Pierra Makena, Dj Angie na Dj Lisney.
Indirimbo 'A
L'aise' ya Bruce Melodie na Innoss'B ihataniye igihembo mu cyiciro 'Collaboration
single of the year' aho ihatanye na 'Kiss' ya Innoss'B na Zuchu, 'Kwame' ya
Harmonize na Khaligraph Jones, 'One Call' ya Ruby na Otile Brown, 'Action
N'energy' ya Eddy Kenzo na John Frog, 'Super Woman' ya Otile Brown na Phina, 'Bembeleze'
ya Nandy na Willy Paul.
Mu ndirimbo
zihuriweho z'abahanzi bo mu Rwanda (Collaboration) harimo 'Yogati' ya Bruce
Melodie na Babo, 'Ok' ya Marina na Lil John, 'Soja' ya Juno Kizigenza na Bwiza,
'Mahwi' ya Butera Knowless na Nel Ngabo, 'Nasara' ya Ariel Wayz na Danny Naone,
'Jaja' ya Juno Kizigenza na Kivumbi King, 'Demo' ya Ariel Wayz, Sagamba,
Soldier Kid, Bruce the 1St.
Indirimbo
'Nyoola' ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo ihataniye igihembo muri
'Alternative-Fusion Single of the year', 'The way you are' yakoranye na Harmonize
nayo ihataniye igikombe muri iki cyiciro.
Sandrine Isheja
wa Kiss ahataniye igikombe mu cyiciro cy'umushyushyarugamba w'umwaka (Event
host of the year) aho ari kumwe n'abarimo Chris Kirwa, Shaffie Weru, MC Kats, Chipukeezy,
MC Luvanda ndetse na MC Dr Cheni.
Umukinnyi wa
filime Mpuzamahanga Ncuti Gatwa ahataniye igikombe mu cyiciro 'Filmstar of the
year' aho ari kumwe n'abarimo Florence Kasumba, Aunty Ezekiel, Pascal Tokodi, Wema
Sepetu, Natasha Sinayobye na Kate Actress.
Indirimbo
'Akinyuma' ya Bruce Melodie, 'Hashtag' ya Christopher, 'You Shoul Know' ya
Ariel Wayz, 'No' ya Okkama, 'Inana' ya Chriss Eazy, 'Ready' ya Bwiza ndetse
na'Joli' ya Kenny Sol zihataniye igikombe mu cyiciro 'Best Rwandese Sound
Single'.
Mu bandi bahanzi bahatanye muri ibi ibihembo, harimo itsinda rya Sauti Sol rihatanye mu byiciro bitatu; Icya 'Artist/Group of the year', 'Live Performer(s) of the year' ndetse na 'Best Afro-Pop Single'. Hari kandi Fally Ipupa uhatanye mu byiciro birimo Best Afro-RNB/Soul/Jazz Single.
Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzikazi wo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (Best Female Artist of East Africa)
Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro 'Best Male Artist East Africa', 'Collaboration Single of the year' n'ibindi
Indirimbo
'Hashtag' ya Christopher Muneza ihataniye igihembo 'Best Rwandese Sound Single'
Ncuti Gatwa ahataniye igihembo muri 'Filmstar of the year' mu bihembo EAEA People's Choice
TANGA IGITECYEREZO