Kigali

The Ben agiye kongera gutaramira muri Uganda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/04/2023 9:04
0


Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu Rwanda agiye gutaramira muri Uganda aho amaze iminsi n’umugore we Uwicyeza Pamella.



Nk'uko bigaragara mu butumwa bwashyizwe hanze, The Ben agiye gutaramira muri Uganda mu gitaramo kizaba kuwa Gatatu 19 Mata 2023 muri Lake View mu gace kazwi nka Mbarara.

Muri iki gitaramo, The Ben na Bebe Cool ni bo bazaba ari abahanzi bakuru. Hazaba hari kandi n’itsinda rimaze kwamamara mu muziki wa Uganda rizwi nka Abeeka Band.

The Ben n’aba bahanzi bazataramira mu gitaramo kiswe Uganda Rwanda Border Re Opening After Party. Kizaba gikurikirana icyo Gen Muhoozi yatumiyemo Masamba Intore, Bwiza na Kenny Sol kiswe Rukundo Egumeko.

The Ben nubwo ari umunyarwanda ariko yavukiye mu gihugu cya Uganda. Mu bihe bitandukanye, akorera ibitaramo i Kampala byitabirwa n'abantu benshi kandi baba baririmbana na we indirimbo zose, nk’abantu bamwishimira cyane nk'uko na we abakunda.

Muri iyi minsi The Ben na Uwicyeza Pamella bari kubarizwa muri Uganda mu biruhuko aho bagiye bagaragara bizihiwe mu mashusho atandukanye yagiye ajya hanze.The Ben ategerejwe mu gitaramo kizitabirwa n'abaherwe muri Uganda Yaherukaga kuhakorera igitaramo gikomeye nyuma gato yuko imipaka y'u Rwanda na Uganda yafungurwagaMuri iki gitaramo The Ben na Bebe Cool ni bo bazaba ari abahanzi bakuruNi igitaramo kizaba nyuma y'amasaha macye habaye 'Rukundo Egumeko' igitaramo Gen Muhoozi yatumiye abahanzi b'abanyarwanda barimo Masamba Intore, Bwiza na Kenny Sol






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND