Kigali

Hagiye kuzanwa ‘Bus’ zikoresha amashanyarazi mu gukemura ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2023 20:52
0


Kimwe mu bibazo bikunze kwiganza cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, ni ikijyanye nibura ry’imodoka zo gutwara abantu n’ibintu. N’aho zibonetse ntizibasha gutwara ababa bamaze umwanya munini bazitegereje.



Mu mpera z’iyi weekend, abanyeshuri bo muri Kaminuza ya UTAB bari basoje amasomo bagiye mu biruhuko bahuye n’ikibazo cyibura ry’imodoka. Byatumye hari abasubika ingendo ku wa Gatandatu mu gihe biteguraga gusanganira imiryango yabo.

Ibi bikomeje kugaragara mu gihe Umujyi wa Kigali, ugenda utangaza ingamba zinyuranye mu gukemura burundi ikibazo cyo gutwara abantu muri Kigali.

Inzego zinyuranye zibazwa kuri iki kibazo imbere y’itangazamakuru. Ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie, yavuze ko mu gukemura iki kibazo bagiye kongera imodoka zitwara abagenzi 300 mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ati “Mu gihe kidatinze, mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko turaba twongereyemo imodoka zirenga 300, hanyuma n’ibindi bibazo bitandukanye, nka Nyabugogo, iyo uhageze urabibona ko ni yo gare nini ihurirwamo n’imodoka zijyana abantu hanze y’igihugu na hano muri Kigali, turi kwiga inyigo irangiye twabitandukanya, ndetse naho tukahatunganya bijyanye n’igihe tugezemo, ku buryo n’uwajya muri iyo gare yasanga ikora neza ku buryo bukwiriye.”

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, yakira indahiro ya Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, Perezida Kagame yasabye ko ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi gihabwa umurongo uhamye kandi ukwiye kugirango abaturage boroherwe n’ingendo mu bihe bitandukanye.

Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hari iki gukorwa mu gukemura iki kibazo:

Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yatangaje ko bongereye mu muhanda imodoka zitwara abagenzi ariko ko zitakemuye ikibazo abaturage bakunze kugaragaza.

Yavuze ko hakiri ikibazo, kuko hakenewe 'bus' zigera kuri 305 zigomba kongerwa mu muhanda, mu rwego rwo gushakira umuti urambye iki kibazo.

Rubingisa yavuze ko hari 'Bus' ziri gushakishwa, ariko ko hari no gutekerezwa kuzana 'Bus' zikoreshwa amashanyarazi mu rwego rwo gukemura iki kibazo, no kugabanya ikibazo cy'ibinyabiziga bisohora ibyuka bihumanya ikirere.

Yavuze ati "Hari izi gushakishwa. Ubundi, gahunda dufite ni ukugirango tuzane izikoreshwa n'amashanyarazi cyangwa se n'izikoreshwa na Mazutu tugende tunagabanya kwangiza ibidukikije cyane cyane imyuka duhumeka."

Uyu muyobozi avuga ko iyi gahunda yo gukemura ikibazo cy'imodoka zitwara abagenzi bari gukorana n'inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y'Ibikorwa remezo n’Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n'imwe ifitiye Igihugu Akamaro (RURA).

Rubingisa avuga ko mu gukemura iki kibazo kandi hakenewe n'uruhare rw'abikorera, ariko hari 'n'izo (imodoka) Leta izazanamo." Ati "Ni gahunda rero tugikomeza."

Yavuze ko mu kwitegura izi 'Bus' zikoresha amashanyarazi bagiye kubaka 'station' z'aho zizajya zifatira umuriro zikoresha.

Rubingisa avuga ko ibi bijyana n'ubugenzuzi bakoze mu mudoka zitwara abana, mu rwego rwo gukumira impanuka za hato na hato.

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yatangaje ko mu mudoka bazongera mu muhanda harimo ‘Bus’ zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere   

Mu bihe bitandukanye, abatega imodoka bagaragaza ko babangamiwe no kuba batabasha kuzibonera igihe, ugasanga bamaze igihe kinini ku murongo bategereje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND