RFL
Kigali

Inganzo Ngari bagiye gukora igitaramo cyubakiye kuri Ruganzu II Ndori, umwami wabunduye u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2023 18:22
0


Itorero Inganzo Ngari rizwi cyane mu mbyino z’umuco gakondo, ryatangaje ko rigiye gukora igitaramo kizaba gishingiye ku mukino-shusho bise: Ruganzu II Ndori "Abundura u Rwanda”.



Iki gitaramo kizaba ku munsi w’umuganura, ku wa 4 Kanama 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Iri torero rivuga ko muri rusange iki gitaramo kigamije “gukumbuza abakunzi b’amateka y'igihugu cyacu, abakunzi b'injyana gakondo n'umuco nyarwanda ndetse n'abakunzi b'itorero Inganzo ngari muri rusanze ko bazataramana bigatinda.”

Igitaramo cyo muri uyu mwaka bazatarama bitsa cyane ku mukino-shusho bise: Ruganzu II Ndori “Abundura u Rwanda"

Ruganzu II Ndori yabaye umwami w'u Rwanda kuva mu mwaka wa 1510 kugeza mu mwaka wa 1543:

Yabaye umwami w'intwari kuko ni we mwami wabunduye u Rwanda nyuma y'imyaka 11 yamaze abundiye i Karagwe, u Rwanda, abanyarwanda n'umuco wabo byarazimangatanijwe.  

Amaze kwima ingoma, yaguye inkiko z'u Rwanda agarura kandi indangagaciro, azahura umuco, imihango n'imigenzo nyarwanda harimo n'umunsi w'Umuganura aho abanyarwanda bose bishimiraga umusaruro w'ibyo bejeje.

Kubundura ubusanzwe ni igikorwa cyo kongera kubeshaho, gusana cyangwa kugarura ubuzima n'igihe habaye amajye, intambara cyangwa guhunga kw'abenegihugu, bityo inzira yo kugarura ubuzima no kongera kubaka igihugu ni byo Ruganzu II Ndoli yakoreye u Rwanda mu gihe cye.

Inganzo Ngaari bavuga ko uyu mukino bateguye bawitezeho gukundisha benshi amateka y'u Rwanda ndetse ‘n'umuco wacu wuje indangagaciro zitandukanye kuva mu gihe cy'abami kugeza uyu munsi.’

Ni umukino uzarata kandi ugakeza ubutwari bw'abana b'u Rwanda batazuyaje kubohora igihugu ubutegetsi bubi ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gitaramo kizaba ku munsi w'Umuganura, umwe mu minsi mikuru u Rwanda rwizihiza aho abanyarwanda bishimiraga umwero w'ibihingwa bitandukanye, bagasangira mu rwego rw'ubumwe n'ubusabane kandi bagahiga kongera umusaruro.

Muri uyu mukino bazaba bishimira ibyiza igihugu cyigezeho nyuma y'amahano yagwiriye u Rwanda ubu rukaba rukataje mu iterambere, imibereho myiza, ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'imiyoborere myiza.

Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy'u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006.  

Rigizwe n'abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n'abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw'umuco w’u Rwanda mu mbyino n'indirimbo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ryitabiriye amaserukiramuco mpuzamahanga atandukanye nka: African Dance 2019 brooklyn academy of music muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Spain XIII Festival Mundial de Dances Folkroriques ryo mu 2009;

Africa Day ryo muri Turukiya, Singapore 50 Chingy parade, Treasure of Rwanda Afro Fest 2015 ryabereye mu Mujyi wa Mosco, GCWALA Ngamatsiko muri Afurika y’Epfo, n’andi.

Inganzo Ngari zaserutse kandi zifashishwa mu nama mpuzamahanga n'ibindi bikorwa bigari byagiye bibera mu Rwanda nka Fespad ya 2010, Hobe Rwanda ya 2014, EAC Miltary Games ya 2016, Inama ya CHOGM, imikino yahuje Polisi z’Ibihugu ‘EAPCCO’ n’ibindi.

Inganzo Ngari zateguye kandi ibitaramo binini mu bihe bitandukanye byitabiriwe ku rwego ruri hejuru ndetse binezeza abatagira ingano nka: Inganzo Ngari Twaje cyabaye mu 2009; Umuco (akagozi ka bugingo kabuza u Rwanda gucika) cyo mu 2010;

Bwiza bwa Mashira cyo mu 2011; Inzira ya bene u Rwanda 2013; Ruganzu I Bwimba cyo mu 2015 cyabereye muri Serena Hotel; Urwamazimpaka cyo muri 2018 cyabereye muri Camp Kigali, n'ibindi.

Inganzo Ngari batangaje igitaramo ‘Ruganzu II Ndoli “Abundura u Rwanda” bazakora ku wa 4 Kanama 2023 

Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy'u Rwanda 

Mu bihe bitandukanye, Inganzo Ngari bateguye ibitaramo binini byitabiriwe ku rwego ruri hejuru 

Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge avuga ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gukundisha benshi amateka y’u Rwanda




Bamwe mu Abaterambabazi bagize Itorero Inganzo Ngari





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND