Umujyi wa Kigali watangaje ko utigeze uhagarika inkunga ugenera amakipe, ahubwo mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wongereye amakipe ugenera inkunga agera kuri atandatu.
Byatangajwe
n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pundence Rubingisa kuri uyu wa Mbere tariki 17
Mata 2023, mu kiganiro ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwagiranye n'Abanyamakuru
ku ngingo zitandukanye zireba Umujyi wa Kigali harimo imitangire ya serivisi,
ubukungu, imiturire n'ibindi.
Iki kiganiro
yagihuriyemo n’Umuyobozi wa polisi mu Mujyi wa Kigali ACP Desire Gumira, Umuyobozi
w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr
Mpabwanamaguru Merard n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.
Bwana Rubingisa
yasobanuye ko hari amasezerano yo gufatanya n'amakipe yo mu Mujyi wa Kigali mu
buryo bwo kubatera inkunga yunganira 'indi yabo cyangwa bavana n'ahandi’.
Uyu muyobozi
avuga ko mu busanzwe batera inkunga AS Kigali y'abagabo n'iy'abagore, Kiyovu
Sports ndetse na Gasogi United FC. Yizeza ko bazakomeza gutera inkunga aya makipe
'uko amikoro adushoboje'.
Rubingisa
avuga ko gutera inkunga aya makipe harimo inyungu zijyanye n’uburyo Umujyi wa
Kigali usanzwe ukora ibikorwa byawo.
Yavuze ko binyuze
muri aya makipe, hakorwa ibikorwa bifasha Umujyi wa Kigali mu gukumira 'abana
bava mu ishuri babakundikisha Siporo, babigisha kugana ishuri no kugaruka muri
siporo’ n’ibikorwa by'ubukangurambaga butandukanye ariko cyane cyane gutegura
abana bakiri bato'.
Uyu muyobozi
yavuze ko mu ngengo y'imari y'uyu mwaka, bahisemo andi makipe abiri batera
inkunga (2) yiyongera kuyo bari basanzwe bakorana. Kuri ubu batera inkunga
Espoir FC ikina Basketball ndetse na KVC ikina Volleyball.
Rubingisa
yavuze ko hakwiye no gutekerezwa uburyo abakora umwuga w'itangazamakuru, nabo
bakwihuriza hamwe. Ati “Ati "Twabakangurira ahubwo ko n'amakipe
y'abibumbiye mu bakora umwuga w'itangazamakuru twazareba uburyo dufatanya nabo
bakagira umusanzu baza bakora mu guteza imbere siporo ariko tubicishije mu
itangazamakuru."
Rubingisa Pudence yavuze ko Umujyi wa Kigali urajwe ishinga no guteza imbere siporo, kandi ko uzakomeza gushyigikira amakipe
Umujyi wa
Kigali waganiriye n’itangazamakuru ku ngingo zitandukanye zirimo imitangire ya
serivisi, Ubukungu, Imiturire n'ibindi
TANGA IGITECYEREZO