Umuririmbyi w’indirimbo ziha ikuzo Imana, Uwitonze Clémentine [Tonzi] uri mu bakomeye mu Rwanda, yasabye ababyeyi kugira umuhate wo kwigisha abana amateka u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubaka no gutegura u Rwanda rw’ejo hazaza.
Uyu
muhanzikazi umaze igihe kinini mu muziki, afite indirimbo zomoye imitima ya
benshi nka ‘Sijya muvako’, ‘Humura’, ‘Ndi uw’agaciro’ n’izindi zamufashije
kongera kwiyubaka nyuma y’uko umubyeyi we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Izi ndirimbo
zaramuherekeje mu rugendo rwe rw’ubuzima, zinafasha benshi kwegerana n’Imana.
Muri iki
gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Tonzi
avuga ko umusanzu wa mbere w'umuhanzi mu kwimakaza ihame ry'ubumwe
bw'Abanyarwanda, ari ukubanza kumenya ko nawe ari ikiremwamuntu hanyuma inganzo
ye ikubakira ku gutanga ubutumwa bwubaka, ubutumwa bw'urukundo.
Uyu
muririmbyi avuga ko ashingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, urwango rugeza ku
gusenya no kuzana ibikomere mu bantu.
Akomeza ati
"U Rwanda rwari rwasenyutse byarangiye. Kubera ko hari abahanzi bitwaye
nabi batanga ubutumwa buhembera urwango kandi indirimbo ni ikintu kigera ku
bantu benshi, bwa butumwa bukabasha kwinjira mu ntekerezo byihuse."
Yavuze ko mu
gihe cya Jenoside hari abahanzi nka Bikindi Simon bakanguriye urubyiruko ndetse
n'Abanyarwanda muri rusange, umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, inzirakarengane zirenga
miliyoni zihatakariza ubuzima.
Tonzi avuga
ko nk'abahanzi bakwiye kubona ko kubiba urwango 'nta cyiza cyavuyemo', ahubwo
bagaharanira gukora ibihangano n'ibindi bikorwa biri mu murongo wo guteza imbere
u Rwanda n'Abanyarwanda.
Uyu
muhanzikazi anavuga ko intambwe u Rwanda rugezeho byavuye 'mu bwitange
bw'Inkotanyi zarwanye urugamba'. Avuga ko ingabo zari iza RPA zarwanye urugamba
ari urubyiruko, bityo bikwiye guha umukoro urubyiruko rw'iki gihe 'kwiyubaka
dukoresha ubuto bwacu mu kubaka Igihugu cyacu'.
Avuga ko
hejuru y'ibi, urubyiruko rukwiye no kwimakaza urukundo kuko 'urukundo ni wo
musingi w'ibyiza byose'. Yungamo ati "Uyu munsi ntabwo ibyo tugezeho byikoze,
ahubwo hari ababyitangiye hari n'ababiharaniye."
Tonzi
yumvikanisha ko ibikorwa bimaze gukorwa n'ibindi biri mu nzira, byagezweho/biri
gukorwaho kubera amahoro ahari.
Imyaka 29
ishize u Rwanda n'inshuti bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Tonzi avuga ko umusanzu
w'umuhanzi wigaragaza cyane mu kongera kubanisha abantu, binyuze mu bihangano
bitsa cyane ku kugaragaza ko 'kongera kubaho bishoboka'.
Avuga ko
uruhare rw'abahanzi mu rugendo rw'isanamitima, ari urwo gushimirwa. Ariko kandi
akabasaba gukomeza uwo murongo wo kuririmba inkuru nziza 'ishingiye mu kubaka ikiremwamuntu
kugirango dukomeze tubone u Rwanda twifuza'.
Umusanzu w'umubyeyi urakenewe mu
gutegura no kubaka u Rwanda twifuza:
Bisa n'aho
ari uhurizo rikomeye ku mubyeyi kubasha kugera ku kigero cy'aho abwiza ukuri
umwana we amateka y'ubuzima yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari umwe mu
babyeyi wigeze kuvuga ko buri gihe iyo atangiye kubara inkuru y'ibyamubayeho muri
Jenoside, afatwa n'ikiniga ntabashe kuyisoza.
Yavuze ko
rimwe na rimwe, uburyo abana be bamubaza uko byagenze bimukomeretsa muri urwo
rugendo rwo gushaka kumenya ukuri. Rimwe na rimwe akabavunguriraho, ariko
ntasoza inkuru ye.
Tonzi
yabwiye InyaRwanda ko mu rugendo rwo kubaka no gutegura u Rwanda rw'ejo hazaza,
uruhare rw'umubyeyi rukenewe binyuze mu kwigisha abana amateka u Rwanda kubera
ko aribo Rwanda rw'ejo.
Ati
"Reka twigishe abana bacu amateka [Ababyeyi] kuko aribo Rwanda rw'ejo
kugirango bazabe bayazi babashe guhangana n'uwo ari we wese washaka gusenya u
Rwanda."
Uyu muhanzikazi yahumurije buri wese warokotse, avuga ko batari bonyine kuko bafite u Rwanda rubahoza ku mutima n'Imana.
Tonzi yasabye ababyeyi kugira umuhate wo kwigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Tonzi avuga ko umusanzu w’umuhanzi wigaragaza mu rugendo rw’isanamitima mu myaka 29 ishize
TANGA IGITECYEREZO