Kigali

Mutesi Jolly yatangaje uko yakize Abanyafurika y'Epfo b’abanyabyaha ba mbere bamwizezaga za Miliyari

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/04/2023 15:13
0


Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yashyize hanze ubutumwa burebure, avuga inkuru y'ibyamubayeho yizezwa iby’umurengera, nyamara ku bw'amacyenga akaza kurusimbuka.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023, Jolly yashyize hanze ubutumwa bukubiyemo inkuru y'ibyamubayeho abantu batari bazi. Ni ubutekamitwe yakoreyewe n'abantu bo muri Afrika y'Epfo.

Yatangiye agira ati: ”Inyandiko ukwiriye gusoma! Ku bantu bacye banzi neza ndi umuntu ukunda kwigira, ariko na none nkanaharanira kubaka ubucuti kuko nzi ko ubucuti ari bwo butunzi.”

Asobanura uko yijejwe guhura n’ibyamamare bya mbere ku isi ati: ”Rero mu mwaka washize nabonye ubutumire buvuye muri Afurika y'Epfo nk’umwe mu bakandida bahabwa amahirwe yo kuyobora ibirori bya Netflix hamwe na Kylie Jenner na Drake.” 

Yavuze ko byamuteye amakenga ati: ”Naribajije nti kuki njyewe? Bambwira ko bakeneye umuntu uturuka muri Afurika y’Iburasirazuba ugaragara kandi uzi kuvuga neza ururimi ku buryo yabasha gukorana n'abo banyamerika, kandi bikaryoshya ibyo birori bihenze. Maze bambwira ko basanze ari njye ubikwiriye.”

Yasobanuye akayabo ka za Miliyari bari bamwijeje, ati: ”Nk’umuntu ushaka kugera kure nari nishimye bidasanzwe. Naribwiye nti ubonye ahantu heza ho kwereka wowe wa nyawe isi n'icyo ushoboye. Ikidasanzwe rero kari akazi kari kujya kishyura hagati ya Miliyari 3 na 4 ku mwaka mu masezerano yari kumara imyaka igera kuri 3 yari no kongerwa.”

Miss Jolly agaruka ku kuntu yari anezerewe ati:”Mu kuri ibyo byari nk’amabonekerwa yo muri Bibiliya, natangiye gusoma ikibwirizwa cyo muri Matayo 7:7 aho bagira bati: ”Kuri njye Imana yamaze kumpa.” Bari bambwiye ko bazakoresha Netflix mu bikorwa byo kwamamaza Netflix bakagira n’ibintu bimwe na bimwe bafatira muri hoteli zacu zihenze.” 

Yongeraho ati: ”Nk’umunyarwanda utewe ishema n’igihugu cyanjye nari nishimye bikomeye. Nyamara byari birenze kuba ibyiza iyo biba byo. Nabasabye ibibaranga naho ibyo bintu bizabera ngo mbashe kureba ko ayo makuru yizewe nsabe n’ubujyanama mu nzego za Leta.”

Ashima inzego za Leta zamubaye hafi, ati: ”Ibyo barabimpaye, nyuma nza kugisha inama nsanga ari ubutubuzi. Mu cyumweru gishize ni bwo nasomye ko abanyabyaha ba mbere bashakishwa muri Afurika y'Epfo ari bo nari ndi kuvugana nabo. Nshimiye Leta yakijije ubuzima bwanjye.” 

Mu gusoza, Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 yagiriye inama urubyiruko cyane cyane urukoresha ikoranabuhanga birumvikana ryiganjemo imbuga nkoranyambaga, abasaba kuba maso bakajya bashishoza muri byose.

Ati: ”Nshingiye kuri iyi nkuru, naheraho ngira urubyiruko inama by’umwihariko abo bamaze kwamamara. Mu kuri, mube maso ku babizeza amahirwe, ntabwo ibishashagirana byose ari zahabu, hari abantu hanze biyambitse uruhu rw’intama kandi ari ibirura, iteka mujye mugisha inama kugira ngo mubashe kurinda ubuzima bwanyu.”

 

Inyandiko zigaragaza ibyo Mutesi Jolly yizezwaga nyamara nyuma y'inama yahawe akaza gusanga bwari ubushukanyiYasabye urubyiruko kwitondera abarwizeza ibitangaza anababwira ko ibishashagirana byose atari zahabuMiss Mutesi Jolly yavuze ko byari iby'umunezero ariko na none atatwawe n'ibyishimo ngo yibagirwe kugisha inama kandi izo yagiriwe zaramutabaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND