Kigali

Padiri Uwimana aje muri Zouk mu ndirimbo ibyinitse yakoranye n'umukobwa wo muri Pologne-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/04/2023 11:49
2


Padiri Jean François Uwimana uri kubarizwa mu Budage kuva mu 2019, yahuje imbaraga na Dorota bakorana indirimbo bise "True Life" iri mu njyana ya Zouk.



Hari hashize amezi 6 Padiri Uwimana adashyira hanze indirimbo nshya. Yaherukaga gusohora iyo yise 'Ni Yezu' yakiriwe neza dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 29 kuri Youtube. Tariki 16 Mata 2023 ni bwo yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise "True Life". 

Iyi ndirimbo yasohoye iri Cyongereza, ikaba iri muri Zouk. Uwimana yayikoranye n'umupolonaise witwa Dorota. Avuga ko "True Life" ari ubuzima nyabwo. Muri iyi ndirimbo, Padiri Uwimana n'umukobwa w'umushinwakazi bagaragara babyina ingwatira, birekuye cyane.

Ati "Muri make ndirimba nk'umuntu ubwira Imana nyuma ya 'experience' yagize mu buzima cyangwa umufilozofe ukora 'Meditation' cyangwa undi wakwitegereza ubuzima hanyuma akavuga ati: 'Uri Ubuzima nyabuzima, uri urukundo nyarukundo;

Mana ishobora byose utanga ubuzima, uri mwiza bihebuje, uri Igitangaza kuko nubwo byose wabirimbura mu kanya gato ni wowe ucisha make kurusha byose na bose. Ni wowe wahanze isi n'ibiriho byose utabifashe nta cyakomera, niyo mpamvu byose bigomba kugupfukamira'. Mariya ajye abitwibutsa buri gihe kuko turi abanyantege nke". 

Padiri Uwimana yakomeje atangariza inyaRwanda ko "True Life" ari indirimbo ibyinitse, ikagira umwihariko w'uko igaragara mu mashusho nka filime, utanumvise amagambo ukabona ingorane z'ubuzima, icyizere 'umuntu agirira Imana no kuyisaba ngo ijye ituba hafi'. 

Akandi gashya kagaragara muri iyi ndirimbo, ni ukuba ababyinnyi baravanze injyana ya Zouk na Salza n'imyitozo ya joga ku buryo bwa gihanga cyane. Abumva icyongereza yabafasha kuzirikana ku buzima n'ukwemera kandi kuko ibyinitse n'utavuga icyongereza yamufasha kuryoherwa.

Umwanditsi w'iyi ndirimbo avuga ko iri bufashe abantu kugarura icyizere bitewe no kuba yuzuyemo amarangamutima mu nyikirizo yayo iri mu kijwi kinini cyane kiri hasi n'ibitero biririmbye mu ijwi ryo hejuru. Ati "Ni 'Art au fait' yo guhuza ibyo hasi n'ibyo hejuru, isi n'ijuru, cyangwa se umuntu n'Imana".

Twamubajije impamvu yakoresheje ishusho ya Bikiramariya kandi abantu iby'amashusho mu kwemera batabivugaho rumwe, adusubiza ko "Kubyinira imbere y'ishusho ya Bikira Mariya kuri njye nta kidasanzwe ntihagire ubigira intambara utamwemera nahagera yihangane arebe ibindi tu!".

Ku bijyanye n'imyambarire, naho yagize icyo abwira abatari buyivugeho rumwe. Ati "Frari z'amabara menshi twazishyiriyemo umuco w'Abadage zigaragaza ubutandukane bw'abantu n'ibintu, ariko cyane cyane muri iyi minsi kubera kurengera ibidukikije. Nabyo ubibona ukundi nawe ubwo yihangane tu".

Muri "True Life", Padiri Uwimana ntatinya kubyinisha umushinwakazi ingwatira. Abifata nk'ibisanzwe, ati "Uyu tumaze kumenyerana ni ibisanzwe". Twamubajije igisobaburo cy'ishusho agurutse hamwe n'abana babiri, ati "Twe tuzajya mu ijuru twigenza tu, turi muri Pasika gahunda ni ukuzamuka".

Padiri Uwimana abarizwa muri Diyoseze Gatolika ya Nyundo, ariko muri iyi minsi akaba ari kubarizwa mu Budage ku mpamvu z'amasomo. Akunzwe mu ndirimbo zirimo: "Umuriro" yakoranye na Ama G The Black, "Loved you", "Kana k'iwacu", "Nyirigira" na "Gusenga" iri muri Hiphop.


Padiri Uwimana yakoze indirimbo ibyinitse yise 'True Life'


Padiri Uwimana agarukanye indirimbo iri mu njyana ya Zouk


Amaze imyaka 4 aba mu Budage ku mpamvu z'amasomo ya Kaminuza


Padiri Uwimana mbere y'uko ajya mu Budage, hano byari mu 2019

REBA INDIRIMBO NSHYA "TRUE LIFE" YA PADIRI UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutoni1 year ago
    Ndakwemera kabisa
  • Heg1 year ago
    Padiri wacu kabisa Batemo musaza





Inyarwanda BACKGROUND