Kigali

Australia: Manzi yakoranye indirimbo na Afrique mbere yo gutaramana na Harmonize-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2023 12:32
0


Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri Australia yifashishije uwahoze ari umukunzi we mu ndirimbo ‘Your Side’ yakoranye na Afrique, mbere yo guhurira na Harmonize mu ruhererekane rw’ibitaramo agiye gukorera muri Australia.



Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 32’ yubakiye cyane ku nkuru y’abantu babiri, umusore n’umukobwa bakundana urukundo rukomeye kandi rutanga icyizere, nyuma y’uko buri umwe atandukanye n’uwo bahoze bakundana.

Manzi yabwiye InyaRwanda ko muri macye iyi ndirimbo yumvikanisha uburyo umusore n’umukobwa bishimye mu rukundo, nyuma y’uko buri umwe ababajwe mu rukundo.

Akomeza ati “Iyi ni indirimbo y’urukundo ivuga cyane ku bantu babiri bari mu munyenga w’urukundo, nyuma yo guhemukirwa n’aba-Ex babo baba baratandukanye.”

“Ni indirimbo igaragaza kunyurwa n’urukundo uri guhabwa n’umuntu muri gukundana ugashimira umwereka ibyishimo aguha, ko nawe ntacyo utakora ngo umushimishe ugahitamo kuba ku ruhande rw’umukunzi wawe aribyo “By your Side” mu kinyarwanda bivuga ‘iruhande rwawe’.”

Ibi biri mu byatumye Manzi yifashisha mu ndirimbo umukobwa witwa Frida Thim bahoze bakundana. Avuga ko cyari icyemezo kitoroshye gufata, yaba kuri we ndetse no kuri uyu mukobwa, ku kuba bombi bakongera guhurira mu ndirimbo nyuma y’amakimbirane.

Manzi akomeza avuga ko gukorana indirimbo na Afrique byari mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye by’umuziki, ndetse no gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda no kuwumenyekanisha hanze yarwo.

Ati “Ni igitekerezo twagize njye n’ikipe yanjye dukorana, kuko twabonye twakorana na Afrique kuko twasanze uburyo nkora umuziki n’uwo Afrique akora twaha abakunzi bacu indirimbo nziza turamutse tuyihuriyemo. Ni uko igitekerezo cyaje.”    

Manzi avuga ko asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura ibitaramo, azahuriramo na Harmonize mu gihugu cya Australia.

Ibi bitaramo byiswe “Harmonize Single Boy” bya Harmonize muri Australia, byateguwe na One Culture Events ifatanyije na The Connect.

Bizabera mu Mujyi wa Sydney ku wa Gatanu tariki 9 Kamena 2023 ari naho Manzi bazaririmbana; Ku wa 11 Kamena bizabera mu Mujyi wa Perth, ku wa 10 Kamena bizabera Adelaide naho ku wa 17 Kamena 2023 bizabera i Melbourne.

Uyu muhanzi anavuga ko ari gutegura Extended Play (EP) izaba iriho indirimbo nyinshi, yahurijeho abahanzi banyuranye bo mu Rwanda n’abo mu mahanga. 

Manzi yavuze ko gukorana indirimbo na Afrique ari ibintu yari amaze igihe atekerezaho, kandi yishimira ko yabigezeho 

Manzi ubarizwa muri Australia yifashishije uwahoze ari umukunzi we Frida Thim, mu ndirimbo yakoranye na Afrique 

Harmonize ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo mu gihugu cya Australia, birimo icyo azahuriramo na Manzi mu Mujyi wa Sydney 

Manzi yavuze ko ari gukora kuri Extended Play (EP), izaba iriho n’indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda 

Umutare Gaby ufasha cyane mu muziki Manzi muri iki gihe, aha bari kumwe muri studio

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YOUR SIDE’ YA MANZI NA AFRIQUE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND