Ngabonziza Diane wari witabiriye Supermodel Worldwide yegukanye ikamba rya ‘Iconic Beauty’, muri aya marushanwa yatwawe n’umurusiyakazi.
Kuwa
15 Mata 2023 nibwo mu Buhinde habaye ibirori byo gusoza amarushanwa azwi nka
Supermodel Worldwide, aba arimo ibyiciro birimo Miss, Mister na Missus Supermodel Worldwide.
Ngabonziza
Diane, umunyarwandakazi uri muri 6 begukanye Rwanda Global Top Model 2023 wari
uhagarariye u Rwanda, akaba yarabashije kwegukana ikamba ry’uwahize abandi mu bwiza
[Iconic Beauty].
Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Paulette Ndekwe uyobora Embrace Africa yohereje Diane binyuze muri Rwanda Global Top Model, yagize ati: “Iri ni itangiriro ritwereka ko ahazaza u Rwanda ruzazamuka cyane mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza n'Imideli, ari nacyo Embrace Africa Rwanda igamije.”
Mu bandi bakobwa begukanye amakamba barimo Angelina Gorbunova wahize abandi agatwara ikamba rikuru rya Supermodel Worldwide, n’amafaranga asaga miliyoni 20Frw.
Hari kandi Igisonga cya mbere cyabaye Daria Shapovalova wo muri
Belarus, icya kabiri ni Chimfwembe Mwamba Ng’oma wo muri Zambia.
Igisonga cya gatatu yabaye Natrawee Chiarasathid wo muri Thailand, naho icya kane aba Shyrla Nunez ukomoka muri Philippines.
Ifoto ya Ndekwe Paulette na Ngabonziza Diane bafashe mbere gato y’uko yerekeza mu Buhinde
Ifoto y'urwibutso ya Ngabonziza Diane n'abakobwa bagiye begukana amakamba muri Miss Supermodel
Abakobwa batanu bahize abandi muri Miss Supermodel Worldwide 2023
Ngabonziza Diane, umunyarwandakazi wegukanye ikamba rya 'Iconic Beauty' muri Miss Supermodel Worldwide
TANGA IGITECYEREZO