Kigali

Rwamagana: Ibuka yasabye ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafashwa guhangana n'ihungabana

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/04/2023 19:45
0


Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana yasabye ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bagira ubwoba bwo kwibukira ku nzibutso, ko bashyirirwaho uburyo bwo kubafasha guhangana n'ihungabana.



Ibi umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative yabisabye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, bashyinguwe mu Nzibutso ebyiri ziri mu Murenge wa Gishari.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative yagaragaje ko muri aka Karere hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barenga 100 batabasha kugera ahabera ibikorwa byo kwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe no kuremererwa n'ibyababayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Kuba uwarokotse Jenoside afata umwanya akavuga ibyamubayeho turimo kwibuka, akavuga ibyo yabonye n’uko hari ihumure ryamugezeho. Turashima ibyo Leta idahwema gukora mu guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyakubahwa muyobozi w'Akarere, Nyakubahwa Senateri, nk’uko tubibona aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ingaruka ziremereye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Musabyeyezu yakomeje agira ati "Turasaba ubufatanye mu gikorwa cyo guhangana n'ihungabana tubona rikomereye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Twihaye gahunda dufatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere zo kureba abavandimwe bagifite imitima yoroshye bakiremerewe, kugira ngo babashe kugera aho twibutse kuko iyo bahageze bagashyira indabo aho abacu baruhukiye twumva turuhutse."

Musabyeyezu yanavuze ko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 barenga 100 bagira ubwoba bwo kugera ku Nzibutso no kumva ibibutsa ibihe banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Kugera uyu munsi habaruwe abantu bagera ku 107, bafite ibibazo byo kumva bafite ubwoba bwo kumva icyabibutsa Jenoside yakorewe Abatutsi. Tukaba twifuza ko babonerwa ubufasha bwihariye bahabwa n'inzobere, zibafasha guhangana n'ihungabana kugira ngo ritababera imbogamizi zo gukomeza ubuzima bwa buri munsi.”

Umuyobozi w' Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ubuyobozi bw'aka karere buzafatanya na Ibuka gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhangana n'ihungabana ndetse no gushakira umuti ibibazo bibangamiye imibereho yabo.

Ati "Ndahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muhumure Jenoside ntizongera kubaho ukundi kuko inkotanyi zabarokoye, imbaraga zari zifite ubu  zikubye amagana n'amagana. Hari icyo umuyobozi wa Ibuka (Presidente) yavuze cy'abantu bafite intege nke batariyakira kuburyo bagira imbaraga zo kuza kwibukira ahantu nk’aha, tuzafatanya na Ibuka ibishoboka byose tubikore, abafite ibyo bibazo by'ihungabana  tubashakire ababihuguriwe kandi babyize kugira ngo nabo batere intambwe."

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati "Tuzakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buryo bwose bushoboka. Ari abatarabona amacumbi, ari abafite ibindi bagikeneye cyane cyane mu bijyanye n'ubuvuzi nk’uko Akarere ka Rwamagana kabyiyemeje kubikora ntabwo tuzatezuka.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND