Mwarimu ni we muntu wubahwa cyane n’umunyeshuri yigisha, cyangwa umubonye. Niba uri mwarimu igihembwe cyararangiye ujya mu biruhuko ariko nanone ugiye gusubirayo wongere uhure n’abana, mwishimane, mukine ndetse ubafashe no kuzacyura ubumenyi nk’umurezi.
ESE
MU GIHE ABANA BAKUGEZE IMBERE BAJE MU GIHEMBWE GISHYA USABWA GUKORA IKI?
Ikintu cya mbere usabwa gukora nk’umubyeyi (Umurezi), ni ukubaha ikaze. Umwana naza ku ishuri azazana ubwuzu bwinshi, azaba
agukumbuye nka mwarimu we, azaba ashaka ko mukina.
Abana bereke aho bazajya bicara. Niba uri mwarimu abana bakaba bakugeze imbere, shaka uburyo bwo kubicaza neza kandi ntawe
ubangamiwe cyangwa ngo abangamire mugenzi we. Hari ubwo abana bagera ku ishuri bakabura aho bicara cyangwa ntiberekwe ishuri bazajya bigiramo, muri bo
bakiyumvisha ko batigeze bakirwa rwose.
Uyu mwana uturukanye mu rugo ubwuzu bwinshi aje
kugutura, mwakirane ibakwe umwereke ishuri ubundi mugare buri umwe umwe.
Ujye ubahamagara mu izina. Uyu mwana urasabwa kumwitaho
kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma. Muhamagare mu izina, mwite uko
yitwa utamuhimbiye andi mazina. Ibi bzafasha umwana gutangira igihembwe neza azi
ko akunzwe.
Ntumwibwire ahubwo mubwire inkuru. Aba bana baraje ni
wowe baje kureba mbere na mbere, menya ko uburyo bwo kubakira atari ukubibwira
gusa ahubwo ari ukubabarira inkuru bashaka kumva zose. Kuba umwana aratangira
igihembwe azi neza ko umukunda kandi akakwisanzuraho, nicyo cy’ingenzi.
Bahereze ikizatuma bakomeza kwibuka umunsi wa mbere
baza kwiga, cyangwa bagaruka kwiga. Yego uri mwarimu, kandi ufatwa nk’umubyeyi
wabyemera utabyemera. Shaka ukuntu ubahereza ikintu kizatuma bibuka uwo munsi
bagarutse ku ishuri, kuko ni cyo cya mbere.
Bahereze udukoresho bakeneye. Ndabyibuka, ubwo
igihembwe cya Mbere cyari gitangiye mu mwaka w’amashuri 2019 - 2020, nka mwarimu, nafashe umwanya wo kuganira n’abana nagombaga kwigisha, buri mwana muhereza
ikaramu yo kwandikisha nari nabaguriye nk’ikaze. Abana bose barishimye ndetse
batangira igihembwe bafite imbaraga, bituma n’umusaruro nari mbategerejeho
bawumpa.
Kuri iyi ngingo birumvikana ko utabura icyo utegurira
abana kijyanye n’imyigire yabo, kuburyo bizatuma icyo gihembwe gishya kigenda
neza.
Babwire ibyo bagomba kujya bakora n’ibyo bagomba
kwitwararikamo. Fata umwanya uganire n’abo banyeshuri, mufatanye gushyira
amabwiriza ndetse n’amategeko agenga imyigire yabo. Babwire ko hari ibyo umwana
atagomba gukora. Urugero; Gusohoka uko biboneye, kurira mu ishuri n’ibindi.
Umurezi ni umubyeyi niyo mpamvu ku ishuri aba afite
inshingano zisanzwe nk’iz’umubyeyi mu rugo, kandi asabwa kuzubahiriza kuva umwana
amugeze imbere kugeza atashye.
TANGA IGITECYEREZO