RFL
Kigali

Abaganga birukanywe nyuma yo kubyinira indirimbo y'igishegu mu bitaro bagatwarwa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/04/2023 16:32
0


Aba baganga babyinaga indirimbo y'ikizungamubiri (igishegu) yitwa 'se*..me out' bafata na videwo, aho baje no kuyishyira ku rubuga rwa TikTok, ariko nyuma yaho baza kuyisiba.



Nk'uko tubikesha urubuga 'distractify.com', TikTik ikomeje gutuma benshi birukanwa mu kazi, ingaruka ku bayikoresha wazibwirwa neza n'aba baganga bo muri Luwiziyana (Louisiana).

Itsinda ry'abaganga muri Luwiziyana, ryaguwe gitumo mu masaha y'akazi ririmo ryikorera videwo yo gushyira ku rubuga rwa 'TikTik', aho gukora icyabazinduye. Videwo ubu yamaze gusibwa, ariko abakozi bose bari bayirimo bo birukanwe burundu. 

Ubu se ntibabakabirije? - Ushobora kuba wibaza iki kibazo

Abaganga b'ivuriro rya 'Ochsner' bakoze videwo kuri TikTok bifashishije indirimbo yitwa  "S--- Me Out" y'umuraperi witwa 'rapper NLE Choppa'. Za ndirimbo hano mu Rwanda bita "ibizungamuri" cyangwa "ibishegu".

Muri iyi videwo ubu yamaze gusibwa kuri uru rubuga rwa TikTok, bagaragara babyina imbyino zitandukanye, bifashishije indirimbo yabiciye bigacika mu mwaka wa 2022 y'umuraperi 'NLE Choppa' yitwa  "S--- Me Out". Reba videwo y'aba baganga kuri youtube hano hasi;

">

Igitangaje ni imbyino zari ziganjemo ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina, kandi bakoresheje ibikoresho bimwe bakoresha ku bitaro.

Umuyobozi wungirije w'ibi bitaro, Tracey Schiro, yemeje ko iyi videwo yafatiwe mu nyubako y'ibitaro ahagarariye. Yagize ati: "Nyuma yo kugenzura uko byagenze, twafatiye imyanzuro abagaragara muri iyi videwo bose".

Ntabwo yahise yerura ibihano bafatiye abakozi babo, ariko binyuze ku rubuga rwa 'Facebook' byaje kugaragara ko birukanwe burundu.

Ibitaro bya Ochsner Health ni ibitaro bidaharanira inyungu bikorera hirya no hino mu duce twa 'New Orleans', aha hakaba ari muri Louisiana.

Byarangiye abaganga bane birukanwe mu mpera z'umwaka wa 2022 bazize gutwarwa na videwo ya TikTok bakibagirwa abarwayi.

"Si urw'umwe" dore ko muri icyo gihe mu Ukuboza na none, abandi baganga birukanwe ku kazi kabo muri Atalanta(Atlanta) na bo bazize gukora videwo ya TikTok bari ku kazi.

Source: Distractify.com


Umwanditsi: Nigabe Emmanuel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND