RFL
Kigali

Pastor Salomon Biganiro yasohoye indirimbo "Yesu ni intsinzi yacu" yitiriye Album ye ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/04/2023 13:12
2


Pastor Salomon Biganiro uyobora Itorero Flame of the Holy Spirit Embassy (FHSE), arakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya "Yesu ni intsinzi yacu" yitiriye Album ye ya mbere.



Pastor Salomon Biganiro ni Umushumba Mukuru w'Itorero FLame of the Holy Spirit Embassy mu Rwanda, rifite icyicaro gikuru mu Karumuna, mu Karere ka Bugesera. Yashakanye na Pastor Liberty Muhorakeye, bakaba bafitanye abana bane, abakobwa 2 n'abahungu 2. 

Amaze imyaka 26 mu murimo w'Imana, aho 3 yabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho 23 ayimaze ari mu Rwanda. Amaze gukora ingendo z'ivugabutumwa mu bihugu binyuranye ku Isi. Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yayoboye abanyeshuri nk'umushumba wabo. 

Mu 2009 ni bwo yatangije Flame of the Holy Spirit Embassy (FHSE) nyuma yo kuva mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2007. Yaje kuvamo itorero kuwa 28/08/2016. Kuri ubu iri Torero rye rikorera mu Karumuna, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba.

Pastor Salomon Biganiro yadutangarije ko umurimo wo kuririmbira Imana, yawutangiye kuva yakiriye agakiza mu 1997 nk'uko abandi baririmba muri rusange. Ati: "Ariko guhabwa indirimbo byagiye biza nyuma mu buryo bwa gihanuzi bitewe n'ibihe nagiye nyuramo, ku buryo mfite indirimbo nyinshi".

Kuwa 03/03/2023 ni bwo yakoze 'Live recording' ya Album1 y'indirimbo 8, buri kwezi akaba azajya ashyira hanze ndirimbo. Ku ikubitiro, yashyize hanze indirimbo yise "Yesu niwe ntsinzi yacu" ari nayo yitiriye Album ye ya mbere. Ni indirimbo yasohokonye n'amashusho yayo tariki 15/04/2023. 


Pastor Salomon ni Umushumba mukuru wa Flame of Holy Spirit Embassy mu Rwanda

Pastor Salomon yabwiye inyaRwanda aho yakuye inganzo y'iyi ndirimbo. Ati "Iyi ndirimbo nayihawe mu nzozi, birumvikana ko nahawe inyikirizo (Chorus): Ubwo nigaga muri College Inyemeramihigo i Gisenyi mu mwaka wa Gatandatu, 2007, mfite ubwoba kuko nari wa munyeshuri ushyira umwanya we mwinshi mu murimo w'Imana kuko ari jye wayoboraga abandi, ndi umushumba wabo. 

Ikizamini cya leta kiri hafi nibwira ko ahari ntateguye neza natsindwa. Maze ngira inzozi mbona Abamarayika bibiri baje mu kigo babaza ngo kwa Pasiteri wa hano ni he? Mbona babarangiye mu cyumba nabagamo; ntangiye gusenga isengesho ryo kubiyegereza batera Chorus ivuga ngo: "Halleluya, Halleluya Yesu ni intsinzi yacu, Halleluya, Halleluya Yesu yaranesheje".

Salomon Biganiro, amaraso mashya mu muziki usingiza Imana, arakomeza ati "Nanjye ndeka gusenga ndirimbana nabo, nkanguka nyiririmba, maze menya ko ari ubutumwa Imana impaye bugendanye n'ikibazo cyari kimpagaritse umutima kandi numva ko ku bwa Kristo nzatsinda. 

Iyo njyana n'ayo magambo ndabifata nkomeza kubiririmba uko nabihawe nezerewe, nyuma nza gushaka ibitero bijyanye n'intsinzi dukura ku musaraba wa Yesu ndetse no mu muzuko we,  n'ubutumwa burimo bwo guhumuriza buri wese ko natumbira Yesu Kristo atazabura gutsinda ingorane cyangwa ibibazo bimuri imbere.

N'izindi zose rero nyinshi ni uko zagiye ziza nk'ihumure, amasengesho, guhamya no gushima bitewe n'ibihe nagiye nyuramo. Mbese zose n'ubuhamya n'ubuhanuzi bwanjye bwite nsangije abizera bose kuko twese ibyo tunyuramo ni nk'aho bitandukanyeho gato ariko ni bimwe".


Pastor Salomon hamwe n'umufasha we Pastor Liberty Muhorakeye

Avuga ko kuririmba, kuyobora itorero, gusenga, kubwiriza, guhanura n'izindi mpano zose biruzuzanya mu buryo bwiza, "mbona ntakibangamira ikindi, ahubwo iyo ndirimbye nkagera mu bwiza bw'Imana, ndabwiriza nkagerayo kandi nanasenga ni uko".

Asobanura ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye nshya, yagize ati "Nk'uko nabivuze haruguru, Album1 y'indirimbo 8 nakoze yitiriwe iyi ndirimbo 'Yesu ni Intsinzi yacu'. Ubutumwa burimo ni ukwizera Yesu wenyine ko arimo hari intsinzi y'abera bose. Ibyo waba urimo ucamo, nuhanga amaso imbaraga z'umusaraba n'umuzuko wa Kristo azakuneshereza".

Pastor Salomon Biganiro ufatanya Ubushumba n'Ubuhanzi, avuga ko afite gahunda yo gushyira hanze buri kwezi indirimbo imwe imwe kuko zose zakozwe, gukora igitaramo kitari kinini cyane mu kwa 7 uyu mwaka wa 2023 ndetse n'igitaramo cyagutse cyane kizaba kuwa 23/12/2023.

Ati "Iyerekwa mfite nk'umushumba, ndateganya ko mu mwaka utaha wa 2024 ku bw'ubuntu bw'Imana nzashyiraho ihuriro ry'abanyamuzika bakiri bato bavuye mu matorero atandukanye, baramya Imana kugira ngo mbashye kubafasha bazamuke mu mpano no mu murongo mwiza wo kuramya Imana by'ukuri. Kandi tuzajye dutanga n'ibihembo muri iryo huriro by'abahize abandi".


Pastor Salomon Biganiro yiyemeje kujya asohora indirimbo imwe buri kwezi


Pastor Liberty Muhorakeye agaragara mu ndirimbo nyinshi za Pastor Salomon ndetse hari n'iyo bakoranye itarajya hanze


Pastor Salomon arateganya gufasha impano nshya

REBA INDIRIMBO "YESU NI INTSINZI YACU" YA PASTOR SALOMON BIGANIRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Agusta1 year ago
    God bless u fam uwiteka akomeze abayobore neza hejuru cyane mukomeze mutugezeho ubutumwa bwiza
  • MBABAZI Alice1 year ago
    Courage courage Mushumba Imana igushyigikire kandi ikwagurire imbago





Inyarwanda BACKGROUND