Miss Heritage Rwanda 2022, Kelia Ruzindana yatangaje ko asanga bitagakwiriye ko nyuma y’imyaka 29 Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakabaye igipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Nyuma y’uko Ambasade ya Amerika muri Lesotho ishyize hanze ubutumwa burimo amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 inasingiza ubutwari bwa Rusesabagina, Miss Kelia Ruzindana yagaragaje ko ari agasuzuguro.
Yagize ati: “Ni agasuzuguro gakabije! Mbere na mbere mumenye ko ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ ntabwo ari ‘Jenoside yakorewe Abanyarwanda’.”
Yongeraho
ati: “Ikindi kuba umuntu ashaka gufatwa nk’intwari ntibimugira intwari.”
Ubutumwa
bwari bwashyizwe hanze na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Lesotho, bukaba bwarimo amagambo y’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri
Mata 1994.
Bwari mu
rurimi rw’icyongereza, ugenecyereje mu kinyarwanda bugira buti: “Mwifatanye na
Ambasade n’Abanyamerika mu kwerekana filimi ‘Hotel Rwanda’ kuwa Gatanu tari ya
14 Mata 2023 saa munani.”
Bakomeza bagira bati: “Iyi filimi ivuga inkuru y’ubutwari bwa Paul Rusesabagina warokoye impunzi z’abagera ku 1200 muri Jenoside yakorewe Abanyarwanda. Reka duteze imbere amahoro turwanye urwango.”
Filimi “Hotel Rwanda” yakinnye kuri Paul Rusesabagina nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines. Ubutwari bwamwitiriwe buhabanye n’ukuri, bwatumye benshi bayoba batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.
TANGA IGITECYEREZO