Mukayizera Jalia Nelly wamamaye nka Kecapu muri filime nyarwanda, yibarutse abana batatu b'impanga, ari nabo mfura ze yabyaranye n’umugabo we.
Mu kiganiro
gito yagiranye na inyaRwanda mu ijwi ryuzuyemo ibyishimo, Kecapu yahamije amakuru y'uko
yamaze kwibaruka.
Ni nyuma y'uko mu mwaka wa 2022 yiyemeje kubana akaramata n’umugabo we Jean Luc. Aba bombi bibarutse abana batatu b'impanga barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.
Urukundo
rwa Kecapu na Jean Luc rukaba rutaramenyekanye cyane, ariko rwari rumaze
igihe kitari gito.
Muri
Werurwe 2022 ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Kecapu yavuze ku rugendo rw’urukundo rwabo.
Yatangiye
agira ati: ”Twamenyanye 2009 dutangira gukundana 2010, ariko urumva icyo gihe
nari umwana nigaga mu mashuri abanza mu wa 5 ndumva niba ntibeshye, nawe ntabwo
yari mukuru cyane ariko yarandutagaho gato.”
Akomeza
agira ati: ”Na none kandi urukundo rw’abantu bato ntabwo ruba rufite gahunda,
hakabaho igihe tuburanye urumva ariko iyo wakunze umuntu uri umwana nta kibazo
cyavutsemo ntacyababuza gukomeza.”
Agaruka
ku buryo bagiye baburana ariko bakaba bari mu rukundo ruzira kwihishira, ati: ”Hagati aho ariko twarahuraga n’ubwo hari n’igihe hacagamo igihe
tukaburana, kuri ubu ariko ntiwavuga ngo umuntu ni umwana cyangwa se n’ibindi,
turi kumwe neza.”
Ku
kijyanye no kuba Jean Luc yabangamirwa no kuba Kecapu ari icyamamare, abisubiza
agira ati: ”Urumva rero twamenyanye tukiri bato azi uwo ndiwe akanamenya na
Kecapu uwo ari we kandi azi kubitandukanya kuko anzi wese.”
Kecapu asobanura akazi k’umukunzi we n’icyo amukundira ati: ”Akora akazi gasanzwe ntari buvuge, ariko hari aho gahuriye n’imyidagaduro.
Mukundira uko ankunda, kandi ko
atankunda ku bwo kubihatiriza cyangwa kubera ko aje kuko hari izina mfite, kuko
hari abagiye baza kubera izina mfite ubu.”
Arakomeza ati:”Rero ankunda bitari iby’izina,
atari uko ashaka ko abantu bamenya ko turi kumwe bituma kandi mukunda cyane.
Ikindi rero aranyumva, ni umuntu udashobora kuvuga kuki wakoze ibi ahubwo areba
ibiri imbere.”
Mu gosoza ikiganiro yagiranye na inyaRwanda, Kecapu yagarutse ku bukwe bwabo agira ati: ”Sinavuga igihe neza tuzakorera ubukwe, ariko burahari.”
TANGA IGITECYEREZO