Kigali

Diane Ngabonziza ari kubarizwa mu Buhinde aho ahatanye muri Supermodel Worldwide 2023 izahemba Miliyoni 20Frw

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/04/2023 13:32
4


Umwe mu begukanye irushanwa rya Rwanda Global Top Model 2023, Diane Ngabonziza, ari kubarizwa mu gihugu cy’u Buhinde aho yagiye guhatana mu irushanwa rya Supermodel Worldwide 2023.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Paulette Ndekwe uhagarariye Embrace Africa mu Rwanda itegura Rwanda Global Top Model, yasobanuye byinshi ku irushanwa boherejemo Diane Ngabonziza n’inyungu bategereje mu barihataniye.

Paulette ati: ”Igikorwa yitabiriye ni Supermodel Worldwide kiri kuba ku nshuro ya 4, hakorwamo ibikorwa birimo Fashion Show, uhize abandi baba baturutse mu bihugu binyuranye, ahabwa ibihembo bitandukanye.”

Akomeza avuga ku bihembo bahataniye ati: ”Uwegukanye iri rushanwa ahabwa ibihumbi 20 by’amadorali [Asaga miliyoni 20Frw] akanafashwa mu iterambere ry’umwuga we mu ruhando mpuzamahanga.”

Kuwa 15 Mata 2023 ni bwo hazaba ibirori byo gusoza iri rushanwa rya Supermodel Worldwide 2023 riba ririmo ibyiciro bitatu icy’abari, abasore n’abakobwa babyaye ariko bifitemo impano yo kumurika imideli.

Kuwa 28 Ukuboza 2022 ni bwo irushanwa rya Rwanda Global Top Model 2023 ryafunguye amarembo aho abasore n’inkumi bagera ku 150 biyandikishije nyuma haba ibyiciro birimo n’amatora kugera muri Gashyantare ubwo hamenyekanaga batandatu bahize abandi.

Muri abo harimo Diane Ngabonziza uhagarariye u Rwanda mu Buhinde mu marushanwa ya Supermodel Worldwide, Munyana Kenson, Sarah Laura, Mwiza Amelia, Rwemerakurinda Mac Alan na Nshogoza Jean.

Aba bose biteganijwe ko bazitabira ibirori n’ibikorwa bitandukanye bahagarariye u Rwanda mu bihugu binyuranye byo ku mugabane w’u Burayi na Aziya.Ifoto y'urwibutso ubwo Diane Ngabonziza mu minsi micye ishize yerekezaga mu Buhinde, aha yari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Embrace Africa Rwanda Ltd, Paulette NdekweDiane Ngabonziza yitwaye neza mu bihembo yakwegukana harimo Miliyoni 20FrwYitabiriye Supermodel Worldwide nyuma yo kuba umwe mu begukanye Rwanda Global Top Model 2023Akanyamuneza ku matama kari kose ubwo yabaga umwe mu begukanye Rwanda Global Top Model 2023 mu birori byabereye kuri Olympic Hotel mu mpera za GashyantareDiane Ngabonziza ubwo yari kumwe n'abandi bakobwa begukanye Rwanda Global Top ModelAbasore babiri n'abakobwa 4 nibo begukanye Rwanda Global Top Model 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peter Tumaini1 year ago
    Reka twizere ko azatahukana insinzi basi. Turabakurikira 5/5
  • Mariane1 year ago
    Mu kazi kose Rwanda Global Top Model. Ndabemeye kbsa👌
  • Grace1 year ago
    Wow, uzi ko nishimye. Burya bakomerejeho bitarinze gutegereza imyaka? Ndabemeye 👍
  • Viviane1 year ago
    Ubwo se andi marushanwa ni ryari?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND