Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, umugabo
wa Bahavu bafatanya mu bikorwa bitandukanye by'akazi bakora, yagize ati: "Twitabaje RIB, gusa ubu batubwiye ko ejo kuwa 15 Mata 2023 ari bwo bazayiduha, turategereje."
Kuwa 01 Mata 2023 ni bwo urugendo rw’ibihembo
bya Rwanda International Movie Awards rwashyizweho akadomo mu mugoroba wabereye
umugisha Bahavu Jannet nyiri filime 'Impanga Series' ikunzwe bikomeye.
Muri ibi bihembo yegukanye icy’umukinnyikazi mwiza w’umwaka, icya filime nziza y’uruhererekane ariyo yabaye "Impanga Series".
Yanegukanye igihembo cy'icyiciro cya ‘People’s Choice’ cyari gihataniwe n’abakinnyikazi n’abakinnyi ba filime nyarwanda bagera kuri 20, ni nacyo cyari gihazwe amaso kuko ari cyo cyagombaga guhesha ucyegukana imodoka.
Iyi modoka ya Miliyoni 13Frw, igomba
gutangwa na Ndoli Simba Safaris imwe mu makompanyi ahagaze neza mu kugurisha no
gukodesha imodoka mu Rwanda.
Izahabwa Bahavu Jannet wahize abandi mu matora aho yatowe n’amajwi arenga ibihumbi 50, bivuze ko abamutoye bose bakoresheje amafaranga asaga Miliyoni 5Frw.
Bahavu Jannet n'umugabo we Fleury wahamije ko bitabaje Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ngo bahabwe ibyo batsindiye
Bahavu yishimiye umugoroba w'ibihembo bya RIMA ashimira Imana yamushoboje akegukana ibihembo bitandukanye
Aha yaganiraga n'itangazamakuru ashima abafana bamutoye n'Imana ikomeje kumuteza intambwe
Abafana, inshuti n'abavandimwe ba Bahavu barabyinnye karahava ubwo yegukanaga imodoka