Umuhanzikazi Marina Deborah [Marina] yakomeje ababyeyi biciwe abana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababwira gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.
Jenoside
yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni. Yakoranywe
ubukana ndengakamere, kuva ku mwana, abari mu nda, abakuze, abasheshe akanguhe
n’abandi bishwe mu mugambi wo kurimbura abatutsi.
Inzibutso
zimwe na zimwe nk’urwa Ntarama zibitse amateka agaragaza ibikuta byatembyeho
amaraso, byakubitwagaho abana b’impinja kugeza bashizemo umwuka. Ni amateka
asharira, yakozwe mu gihe cy’iminsi 100.
Ariko
amateka agaragaza ko abanyapolitiki bateguye umugambi wa Jenoside bawenyegeje
mu gihe cy’imyaka 35-uko ubutegetsi bwagiye busimburana.
Marina
yabwiye InyaRwanda ko mu gihe nk’iki u Rwanda n’inshuti bibuka ku nshuro ya 29
Jenoside yakorewe Abatutsi, azirikana ababyeyi biciwe abana muri Jenoside.
Atanga
ihumure kuri bo, kandi abasaba gukomeza gutwaza mu rugendo rwo kwiyubaka mu
bumwe n’ubwiyunge.
Ati “Hora
Mubyeyi ihorere wowe wabuze ibibondo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Warababajwe
ushengurwa n’agahinda, ariko igihe ni iki ngo ubeho wongere ubeho intimba
wagize, guhangayika humura ntibizongera turahari turagushyigikiye turi imbaraga
zawe, komera wiyubake ntibizongera ukundi.”
Imibare igaragaza
ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hapfuye abarenga miliyoni, barimo ibihumbi 230 bari
abana bari munsi y’imyaka 9. Ni mu gihe 53% by’abishwe bari munsi y’imyaka 24.
Muri Mata
2019, Perezida w’Umuryango w’Abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA),
Valérie Mukabayire, yabwiye KT ko urwango rwigishijwe hakoreshejwe imiyobora
itandukanye, rwatumye abicanyi bica ntawe bababariye.
Yabivuze
muri aya magambo ati “Bari baracengejwemo n’itangazamakuru ribiba urwango ko
uwica inzoka adasiga amagi yayo, biha Interahamwe imbaraga zo kwica abana,
impinja n’ibitambambuga kuko ngo bari kuzabatambamira mu bihe bizaza.”
Yakomeje
avuga ko interahamwe zica impinja zavugaga amagambo yicuza bagira bati “Kagame
na Rwigema ntibahunze ari abana babahetse, izi nkotanyi zidutera zose
ntizahunze bazihetse?”
Mukabagire
Clautilde uri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yari afite abana bane mu gihe cya
Jenoside. Avuga ko babiri bishwe areba, bagenda bataka.
Ati “Nabonye Interahamwe zita abana banjye mu rwobo ari bazima. Bagiye bataka kugeza ubwo tutari tugishobora kumva amajwi yabo.”
Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Marina yihanganishijwe ababyeyi biciwe abana
Marina
yatanze ihumure ku babyeyi, abasaba gukomeza gutwaza mu rugendo rw’icyizere
TANGA IGITECYEREZO