Umurinzi w’igihango, Aloys Uwemeyimana yagarutse ku butwari bwamuranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, aho yarokoye abarenga 120 barimo SSP Irere René, Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Yabigarutseho
kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, mu muhango wo gusoza icyumweru
cy’icyunamo wabereye ku Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abanyapolitiki,
bitandukanyije n’umugambi wa Jenoside bakabizira, interahamwe zikabica.
Uyu mugabo
avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba mu
Kagari ka Rwinzuki, ariko muri iki gihe abarizwa mu Karere ka Gasabo mu Mujyi
wa Kigali.
Ubuhamya bwe
yabugabanyijemo ibice bitatu; mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside na nyuma ya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Yavukiye mu
muryango w'abahinzi batari abakene cyane, kuko babashije kumwishyurira amashuri
abanza. Yakoze neza ibizamini bisoza abanza, arabitsinda, asohoka ku rutonde
rw'abemerewe gukomeza amasomo.
Bucyeye
bwaho yagiye kuri Komini Gishoma kubaza ikigo azigaho, n'andi mabwiriza ajyanye
n'ikigo cya Kibogora yari yabwiwe ko yoherejweho.
Burugumesitiri
Nkubito yamweretse urutonde, abona izina rye ririho ariko ryanyujijwemo ikaramu, bamubwira
ko adashobora kujya kwiga bitewe n'uko iwabo ari abahinzi, kandi hafashwe
icyemezo cy'uko asimbuzwa umwana wa mwarimu.
Ati
"Mubajije impamvu arambwira ati rwose ntabwo wakiga kubera So ni umuhinzi
w'umukene. Ntabwo ushobora kujya kwiga mu gihe inyuma yawe hari umwana
w'umwarimu."
Yari afite amahitamo
abiri arimo kuva mu ishuri cyangwa se gusibira mu ishuri. Mu rugendo asubira
iwabo yakoresheje nibura amasaha ane, kubera agahinda k'igisubizo yari ahawe.
Ibi byatumye
atakaza icyizere cyo gukomeza amasomo, yumva ubuzima burangiriye aho. Hari n'uwamuhaye
amahirwe yo kujya kwiga muri Congo, ariko arabyanga.
Byabaye imvano yo kurwanya
akarengane:
Aloys avuga
ko yahise yiyemeza kujya gukorera muri Coix Rouge, umuryango utabara imbabare, ajya
no mu muryango w'abasaveri wigisha urukundo- Iyi miryango yombi yaramwubatse
nk’uko abivuga.
Mu gihe cya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yari umuyobozi wa Santarari, ari
umukateshisite, akaba na Perezida wa Coix Rouge muri Segiteri Kiranga. Avuga ko
izi nshingano yari afite arizo zamufashije kurokora Abatutsi.
Tariki 6
Mata 1994 ubwo indege ya Habyarimana wari Perezida w'u Rwanda yahanukaga, avuga
ko nta kidasanzwe cyabaye muri Rusizi, kuko abari bahatuye barangwaga n'urukundo kandi
bashyize hamwe.
Ariko ku itariki
9 Mata 1994, Abatutsi ba mbere barimo Mwemera Theoneste, Nzaryibwami Ferdinard
na Murumuna we Leandre n'uwitwa Irere René [Ubu ni umupolisi], bamugezeho
bamubwira ko bamaze iminsi bihisha mu gihuru kubera gutotezwa kuko bari mu
ishyaka rya PL.
Aloys avuga
ko yahise abashyira mu nzu. Ku itariki nk'iyi (tariki 13 Mata 1994), iwabo muri
Gishoma nibwo hapfuye umuntu wa mbere witwa Ruseta cyangwa Mihigo William.
Yishwe ahagana saa yine.
Ibi
byakurikiwe n'uko Interahamwe zatangiye kwandika ku maduka y'ibicuruzwa 'Tutsi'
ndetse na 'Hutu'. Aloys avuga ko muri karitsiye byatangiye kuvugwa ko yahishe abantu.
Ajya kureba Padiri
bumvikana ko abantu bose babashyira hamwe, ku buryo ageze kuri santarari yasanze
hahungiye Abatutsi 72.
Avuga ko
ashingiye ku nyigisho yari yarahawe muri Croix Rouge ivuga ko umuntu usumbirijwe
umujyana ku mupaka, yarabajyanye bose uko ari 76 abageza ku mupaka, bambuka ari
uko batanze amafaranga agera kuri 4800 Frw.
Aloys avuga
ko yarwanye urugamba rukomeye kugira ngo aba bantu bambuke umupaka.
Nyuma,
tariki 15 Mata 1994, Nkubito wari Burugumesitiri yakoresheje inama avuga ububi
bw'Inkotanyi. Aloys avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye yakira abantu bamuhungiyeho,
ndetse bakamusaba ko yabafasha kwambuka umupaka.
Mu bandi
bantu yarokoye harimo 12 yagejeje ku basirikare bo muri Congo. Tariki 25 Mata
1994, nabwo yamenye ko hari abandi bantu barimo umugore wari utwite inda
y'amezi umunani, yabambukije umupaka ahagana saa munani z'amanywa.
Aloys avuga
ko 'nashoboye kurokora abantu basaga 120'. Yavuze ko bariho kandi benshi bamwita
Papa, Sogokuru n'andi mazina.
Interahamwe zarahunze, Inkotanyi
zirokora benshi:
Aloys avuga
ko muri rusange abishwe muri Komini Gishoma bari bagabanyijwe mu byiciro bine: icyiciro
cy'abahutu, icyiciro cy'abahutu bihutuje cyangwa se Abatutsi bihutuje, ibyimanyi
(abana bavutse ku babyeyi badahuje amoko), ndetse n'abahutu b'ibigwari.
Uyu mugabo
avuga ko nawe yari mu bahutu b'ibigwari, kubera ko atabashyigikiye mu mugambi wo
kwica abatutsi.
Aloys avuga ko mu gihe cya Jenoside nta mahoro yigeze agira, bitewe n'uko abahutu bavuga ko
atabafashije mu mugambi wabo.
Ubwo Inkiko
Gacaca zatangiraga, abagore bafite abagabo b'interahamwe bimitse umuco wa
ceceka, aho batashakaga kuvuga ukuri, mu rwego rwo kurengera abagabo babo bari
bafunze.
Uyu mugabo
avuga ko yahagurutse akagaragaza ukuri, ariko ko abana be bahuye n'itotezwa, bajya
mu bandi bakavuga ko ari abana b'umugabo ugira amagambo.
Aloys avuga
ko uruvugo rwamuvuyeho bigizwemo uruhare n'ibikorwa yakoranye na Padiri Ubald, bituma
mu 2015 agirwa umurinzi w'igihango.
Uyu mugabo yashimye
Guverinoma y'u Rwanda yamurokoye, yakuye ubwoko mu irangamuntu, yashyizeho
uburezi kuri bose.
Ubu afite abana batandatu barimo umwe uri kwiga Impamyabumenyi y’ikirenga mu Bufaransa.
Aloys Uwemeyimana, ni umurinzi w’igihango ku rwego rw'Igihugu guhera muri 2015
Uwemeyimana
yavuze ko mu bantu 120 yarokoye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo
na SSP Irere René, Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda
KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BWA KALINDA UWEMEYIMANA
BIZIMANA YATANZE IKIGANIRO KU RUHARE RW'ABANYAPOLITIKI MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO