Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri kwigaragaza cyane mu buryo ‘bw’itumanaho bwateye imbere muri iki gihe’, asaba urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda kuba nyambere mu rugamba rwo guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabitangaje
kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, mu muhango wo gusoza Icyumweru cy'icyunamo
wabereye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, rushyinguyemo abanyapolitiki
bishwe muri Jenoside bazira ibitekerezo byabo bitandukanyije n'umugambi mubi wa
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Uyu muhango
witabiriwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, abayobozi mu nzego
zinyuranye, abahagarariye imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, hari kandi
imiryango y'abashyinguye muri uru rwibutso.
Wabanjirijwe
no gushyira indabo ku mva z'abanyapolitiki bashyinguye muri uru rwibutso barimo
nka Landouard Ndasingwa, Kameya Andre, Charles Kayiranga, Nzamurambaho Fredric,
Joseph Kavaruganda, Felecien Ngango n'abandi.
Mu ijambo
rye, Perezida wa Sena Kalinda Xavier yavuze ko uyu munsi hibukwa abanyapolitiki
bashyinguye muri uru rwibutso, kandi hazirikanwa urugero rwiza batanze mu ‘kwitandukanya
n'ikibi no kwanga akarengane mu banyarwanda'.
Kalinda Xavier
avuga kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo, bifite impamvu
yihariye kandi ikomeye.
Ashingiye ku
kiganiro cyatanzwe na Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene ku ruhare rwa
politiki muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’urw’imitwe ya Politiki mu kubaka u
Rwanda, Kalinda Xavier yavuze ko 'Jenoside ntabwo yari gushoboka itarateguwe
n'ubutegetsi ndetse n'abanyapolitiki'.
Akomeza ati "Ntabwo yazaga gushoboka kubera ko ni nabo bayihagarikiye mu kuyishyira mu bikorwa."
Yavuze ko
ukuri kw'amateka y'u Rwanda ari ibintu bizwi kandi kwigaragaza. Yagarutse kandi
ku ruhare w'ubuyobozi bubi bwigishije urwango binyuze mu itangazamakuru, ‘mitingi’ y'amashyaka yari yibumbiye muri Hutu Power, gutoteza Abatutsi bahezwa mu
mashuri no mu kazi, kubuza impunzi z'abatutsi uburenganzira ku gihugu
n'imitungo.
Akomeza ati
"Ibyo byose byashyiraga ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wa Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994."
Kalinda Xavier
yashimye kandi Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ziyobowe
n'Umugaba Mukuru w'Ikirenga, Nyakubahwa Paul Kagame.
Yavuze ati: “turashima
ubuyobozi bwiza dufite mu gihugu cyacu bwagaruye amahoro, n'umutekano”. Kalinda
Xavier yavuze ko imiyoborere myiza ibereye u Rwanda, ariyo u Rwanda
rwubakiyeho.
Kandi ko iyi
miyoborere myiza ishyirwa imbere muri gahunda zirimo kurandura ivangura
n'amacakubiri, no gushyira imbere ubumwe bw'abanyarwanda, harimo kandi kubaka
demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye, no gusaranganya ubutegetsi
ku buryo ntawe uhezwa.
Yasabye ko
aya mahame asigasirwa, abanyarwanda bakishakamo ibisubizo, kubera ko amasomo
amaze kuvamo mu myaka 29 ishize ‘arashimishije’.
Kalinda
yavuze ko n'ubwo bimeze gutya ariko, haracyari imbogamizi zirimo nk'ibikorwa
by’ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingengabitekerezo ya
Jenoside 'biracyagaragara' hamwe na hamwe mu gihugu.
Avuga ko ibi
bikorwa bikomeje no kwiyongera, cyane cyane mu karere u Rwanda ruherereyemo. Yanavuze
ko bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakidegembya yaba mu bihugu byo
mu Karere no mu bindi bihugu by'amahanga.
Yagarutse ku mutwe wa FDRL ukomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Kalinda Xavier avuga ko ari ngombwa 'guhora tuzirikana' amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo, kandi 'ntitugomba na rimwe kwibagirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo dukomeze kuba umwe'.
Yavuze ko
abagihakana bakanapfobya Jenoside babikora mu buryo bwinshi, cyane cyane
bifashishije imbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko kutarebera.
Ati “By'umwihariko
ndagira ngo nsabe urubyiruko mbabwira ko bagomba kubigiramo uruhare rukomeye
kuko nirwo rugize igice kinini cy'abanyarwanda [...] Urubyiruko ni narwo
rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga kurusha abantu bakuze."
Ni urugamba
ariko avuga ko rureba buri wese. Kalinda Xavier yavuze ko 'kwibuka twiyubaka
bivuze kubwira abagerageza kugarura politiki mbi y'urwango n'ingengabitekerezo
ya Jenoside, ko abanyarwanda twahisemo kutihanganira uwanyuranya n'amahitamo
yacu yo gukorera hamwe mu kubaka u Rwanda twifuza, kandi rutubereye
twese."
Yavuze ko
Guverinoma itazihanganira buri wese uri muri uwo murongo, ashima kandi ibihugu
byo mu mahanga bigerageza gutanga ubutabera ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Perezida wa
Sena yagaye ibihugu bikomeje gukingira ikibaba abakoze Jenoside. Ashimangira ko
'amateka yacu twibuka atubereye isoko y'imbaraga zo kurinda ibyiza twagezeho'.
Yashimye
urubyiruko kubera uruhare rwabo muri gahunda zose zo kwibuka, abibutsa ko
basabwa gukoresha imbaraga zabo n'amahirwe bahawe na Leta.
Umuvugizi
w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, Hon Mukamana Elisabeth yavuze ko
bifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka 'abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.
Mukamana yavuze
ko bibuka by'umwihariko abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo muri Jenoside, yashimye
kandi ubutwari bwabo 'bwo kwanga akarengane'.
Avuga ko bishwe bazira ibitekerezo byabo, kandi baharanira ko igihugu kirangwa n'imiyoborere iboneye. Yavuze ko abashyinguye muri uru rwibutso n'abandi bashyinguye ahandi baturukaga mu mitwe ya politiki itandukanye.
Mu kiganiro
yatanze, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène
Bizimana yavuze ko hari imiryango y’abapolitiki yazimye burundu nka ‘Faustin
Rucogoza wari Minisitiri w’itangazamakuru’ wicanwe n’umugore we n’abana be
batanu.
Yavuze ko
'iyo tugira abanyapolitiki benshi mu batahigwaga bagira ubutwari bwo guhangana
na Politiki y'ubwicanyi, ntabwo intagondwa zibumbiye muri Hutu Power zari kugira
imbaraga n'ubushobozi bwo kwica Abatutsi barenga miliyoni hose mu gihugu'.
Yashimangiye
ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe na Politiki mbi yamaze imyaka irenga 35 mu
gihugu, inaterwa no kuba hari benshi mu banyapolitiki bayiyobotse.
Mgr
Kayinamura Samuel uyobora Église Méthodiste Libre au Rwanda (EMLR) wavuze
isengesho muri uyu muhango, yabanje kwisunga ijambo Pawulo yandikiye abaroma
8:31 hagira hati “Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? None
ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni
nde?”
Mu isengesho
rye, yashimye Imana y'urukundo, amahoro n'ubutabera ko yagaruye ubuzima mu
gihugu cy'u Rwanda, kandi ko yatangaje umucyo 'umwijima uruhunga'. Ati
"Icyubahiro kibe icyawe."
Yavuze ko Abatutsi bishwe 'twaje kubunamira no kubasubiza agaciro." Akomeza ati
"Bashyize imbere ukuri, bahagarara ku rukundo ndetse n'ubutabera."
Kayinamura yasabye Imana guhumuriza abarokotse, 'maze ibi bihe' bibabere isoko yo gutuma bagera ikirenge mu cy’ababo. Mu isengesho, kandi yasabiye umugisha ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, bakunamura u Rwanda.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo abasaga 14,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero
Perezida wa Sena yibukije ko ‘Kwibuka Twiyubaka’, bivuze kubwira abagerageza kugarura politiki mbi y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ko Abanyarwanda batazabihanganira kandi bazabatsinda
Kalinda Xavier yasabye urubyiruko umusanzu mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994
Dr Bizimana
uyobora Minubumwe yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda
Perezida
w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo [Iburyo] na Minisitiri w'Ubumwe
bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe)
Mgr Kayinamura Samuel uyobora Eglise Methodiste Libre au Rwanda
Dr Bizimana Jean Damascene yatanze ikiganiro ku ruhare abanyapolitiki n'amashyaka bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe igororo (RCS), Juvenal Marizamunda
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel
Perezida w'Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [IBUKA], Dr Gakwenzire Philbert
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera
Imiryango y'abafite ababo bashyinguye ku Urwibutso rwa Rebero bashyize indabo ku mva
Minisitiri Bizimana yashimiye abanyapolitiki ‘twibuka uyu munsi biyemeje kurwanya politiki y’amacakubiri kugeza ubwo bahaze ubuzima bwabo barwanira ubumwe bw’Abanyarwanda’
Hashojwe icyumweru cy'icyunamo mu muhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yunamiye abanyapolitiki bashyinguye muri uru rwibutso
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa FPR Inkotanyi Gasamagera Wellars [Uri iburyo] ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara
Dr Emmanuel Hakizimana, umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu na Josée Deborah Ikirezi bayoboye umuhango wo gusoza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994
Abayobozi batandukanye, abavandimwe n'inshuti bari bateraniye mu muhango wabereye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero
Hafashwe umunota umwe wo kwibuka no kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy'iminsi 100 gusa
Umuhanzikazi
akaba n’umunyamategeko Grace Mukankusi waririmbye indirimbo “Icyizere”
Umuhanzi Justin Nsengimana waririmbye indirimbo ‘Yajyanye agahinda’
Aloys Kayinamura, umurinzi w’igihango watanze ubuhamya bw’ukuntu yarokoye abantu 120 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi
Kanda hano
urebe amafoto yaranze igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo
KANDA HANO UREBE IJAMBO PEREZIDA WA SENA KALINDA YAVUZE MU GUSOZA ICYUNAMO
">
Kanda hano urebe amafoto yaranze gusoza icyumweru cy'icyunamo
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO