Kigali

#Kwibuka29: Prophet Isaac yakanguriye abakoze Jenoside gusanga imiryango bahekuye bakayisaba imbabazi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:13/04/2023 15:15
0


Prophet Isaac, Umuyobozi Mukuru wa Spirit Republic Ministry, yageneye ubutumwa abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane zisaga miliyioni, ababwira ko badatekanye igihe cyose bataravugisha ukuri ngo batange amakuru ya nyayo banasabe imbabazi.



Prophet Isaac [Nayituriki Isaac] benshi bazi nka Brown, yatangaje ibi mu kwifatanya n'u Rwanda n'Isi yose kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Ubwo yaganiraga na Zacu Tv, Prophet Isaac yibukije abagize uruhare mu kwica inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bishuka niba biyumvisha ko bafite amahoro, bagahisha ukuri kw’ibyabaye, nyamara mu buryo bumwe cyangwa mu bundi nta mahoro bafite.

Yavuze ko mu bintu byazanye Yesu ku Isi, ni ugutanga amahoro ku banyabyaha iyo bihannye. Yabibukije ko niba batarigeze basanga imiryango biciye ngo basabe imbabazi, nta mahoro bafite rwose.

Yagize ati “Niba uzi ko utigeze usanga umuryango wiciye, urabizi ko nta mahoro ufite, kuko rimwe na rimwe satani atuma abantu bumva ntacyo babaye, n'igihe bari mu gahinda gakabije bitewe n’ibyaha wakoze”.

Uyu mukozi w'Imana yabwiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko basanga abo bahemukiye bakabasaba imbabazi, atari ku nyungu z'abo bahemukiye gusa ahubwo no ku nyungu zabo bwite.

Prophet Isaac yibukije abanyarwanda ko Imana yakunze abantu ikohereza umwana wayo agapfira abari mu Isi kubera ibyaha byabo, akaba ari imwe mu mpamvu "natwe nk’abanyarwanda dukwiye kunga ubumwe tukababarirana".

Prophet Isaac aributsa buri munyarwanda ukirangwa no kuvangura amoko ko agomba kubihagarika 


Prophet Isaac yasengeye abanyarwanda bose bafite ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi


Prophet Isaac yifatanije n'abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND