Umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jannet yifatanaji n’abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashishikariza abanyarwanda kwirinda amacakubiri bakarandura burundu amoko muri bo.
Usanase Bahavu Jannet, yageneye abanyarwanda ubutumwa bw'ihumure muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mukinnyi wa filime unafite filime ye bwite "Impanga Series" ikunzwe bikomeye, yashishikarije abanyarwanda kwirinda amacakubiri.
Yabasabye kandi kwimika urukundo mu mitima yabo no kurandura amoko kuko ariyo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aragira ati:
Nk’abanyarwanda twese cyane cyane urubyiruko, twimakaze ubupfura n'urukundo mu bo tungana ndetse no mu bakiri bato, duharanire kurandura burundu amoko yashyizwe muri twe akatuzanira amacakubiri yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bahavu yasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ati “Twirinde tunamagane icyadusubiza mu macakubiri no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi Twibuke Twiyubaka”.
Bahavu arakunzwe cyane muri sinema nyarwanda ndetse aherutse guhiga abandi mu bihembo Rwanda International Movie Awards aho yegukanye ibihembo bitatu birimo n'icyamuhesheje imodoka nshya.
Bahavu arasaba abanyarwanda kwimika urukundo
TANGA IGITECYEREZO