Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, ni bwo hasojwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa #Kwibuka29 birakomeza mu minsi 100. Gusoza icyumweru cy'icyunamo, byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 14 harimo n’abanyapolitike 12 bazize ibitekerezo byabo bya politiki bakitandukanya n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hon. Ntezimana yavuze ko bibaye ngombwa ko uzira ibitekerezo byiza wakwemera ukabizira, kugira ngo ube ingirakamaro ku bandi kuko ubuzima umuntu amara ku Isi bugenwa na Rurema, ariko ibyaba byiza ni uko ubwo ubuzima umara bukwiye kuba ingirakamaro kuri wowe no ku bandi benshi cyane.
Yagize ati “Bibaye ngombwa ko uzira ibitekerezo byiza wakwemera ukabizira ukagaragaza ukuri, ukaba ingirakamaro ku bandi ".
Yavuze ko ari ingenzi kwibuka abanyapolitiki bagize indangagaciro nziza zidasanzwe, bagahagarara bakavuga ukuri. Yavuze ko nubwo bamwe batahigwaga, bakomeje kuvuga ukuri ko abatutsi badakwiye kwicwa maze barabizira.
Yavuze ko nk’abayobozi biteguye guhangana n’icyo aricyo cyose cyaza gishaka kongera gusenya umubano w’abanyarwanda.