Kigali

#Kwibuka29: Depite Uwamariya yasabye ababyeyi kubwiza ukuri abana babo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:12/04/2023 21:37
0


Mu butumwa Depite Uwamariya Odette yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Muyumbu, yasabye ababyeyi kubwiza ukuri urubyiruko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.



Ibi Depite Uwamariya Odette yabivugiye mu murenge wa Muyumbu mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29  inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Icyo gikorwa cyabereye ku Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, kuwa Kabiri tariki 11 Mata 2023.

Umuyobozi  wa Ibuka mu karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative yavuze ko abakiri bato bakeneye kwigishwa bakamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingaruka zasizwe nayo, ndetse bakanahabwa umurage wo gukumira ingangabitekerezo ya Jenoside, ivangura n'amacakubiri.

Yagize ati “Iyo turi hano ku rwibutso twumva turuhutse mu mutima, tukibuka ko abacu tubafitiye umwenda wo guhora tubibuka. Mu gihe nk'iki kandi tugaruka ku gushima abahagurukiye urugamba rwo kubohora Igihugu cyacu bakadukura mu maboko y'inkoramaraso;

Ayo mateka meza  y'ababohoye Igihugu cyacu nifuza ko buri wese ayagira aye kuko harimo byinshi byiza. Muri ayo mateka harimo ingero nziza zadufasha kwigaruramo ubumuntu, zikadufasha kugira ubutwari bwo kumva icyo buri wese asabwa mu kubaka Igihugu kizira Jenoside."

Musabyeyezu akomeza agira ati "Mbona dukwiye kubwiza ukuri abadukomokaho, abakiri bato biraboneka ko hari byinshi batarabonera ibisubizo, bakeneye kubwirwa ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Turasaba kandi ko himakazwa gukora ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyo biganiro byaba urubuga rwo kubaza ibibazo urwo rubyiruko rufite, kandi rukabibonera ibisubizo bikwiriye.”

Depite Uwamariya Odette, wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu ijambo rye yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana babo bakababwiza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ati "Amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo ni byiza ko tugira icyo tuyigiraho, tugakuramo amasomo tugaharanira icyateza imbere Ubumwe bw'Abanyarwanda, tukareka kwibona mu bidutandukanya kuko ingaruka zabyo ntabwo ari nziza. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe nk'ibi twibuka turabihanganisha mukomere, ariko turanabashimira ubutwari bwo gukomeza kwiyubaka mugira tukanabifuriza gutera imbere mu bikorwa mukora. 

Ubu mubona itandukaniro ry'ubuyobozi bwiza mufite, n'ubutegetsi bubi bwabayeho muri Repubulika ya mbere ndetse n'iya kabiri. Muri iki gihe buri Munyarwanda afite amahirwe angana na mugenzi we nk’uko biri mu Itegeko Nshinga mwitoreye ..."

Depite Uwamariya yakomeje ati "Turasaba abaturage bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, iragaragara no mu rubyiruko aho itakabaye iri kuko mu rubyiruko dufite uyu munsi ntabwo abenshi bari bariho ubwo habaga Jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994. Niba iyo ngengabitekerezo ikigaragara mu bakiri bato, ni ukuvuga ko hari inshingano tudakora nk'abantu bakuru cyangwa ababyeyi."

Yungamo ati "Turagira ngo dusabe ababyeyi n'abakuze muri twe guharanira gutanga uburere bwiza, tukanabwiza ukuri abana bacu bakamenya amateka mabi iki Gihugu cyacu cyanyuzemo kugira ngo bakuremo amasomo. Mugomba kubabwira aho igihugu cyavuye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mukanababwira aho kigeze muri iyi myaka 29 ishize n'uburyo kiyubatse. Tubabwije ukuri babishingiraho bubaka Igihugu dufite uyu munsi, kigakomeza kuba cyiza n'ejo hazaza hakazakomeza kuba heza kurushaho."

Mu Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Muyumbu hari hasanzwe hashyinguwemo imibiri y'abantu  14.349, ariko tariki ya 11 Mata 2023 hashyinguwemo indi mibiri y'abantu 24 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND