Kigali

AIP Cyusa wazize impanuka avuye ku Urwibutso anitegura kujya Kwibuka abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yababaje benshi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/04/2023 18:22
3


Assistant Inspector of Police, Cyusa wari uvuye mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro, ku wa 11 Mata 2023 yitabye Imana azize impanuka urupfu rwe rukaba rukomeje gushengura benshi.



Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko kuri Twitter na Instagram, urasanga abenshi bakomeje guhererekanya ubutumwa bw’urupfu rwa AIP Cyusa.

Uyu mwafande muri Polisi y’u Rwanda wari ukiri muto mu bigaragara, yari avuye kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 muri Nyanza ya Kicukiro.

Ageze ahazwi nka Sonatube yahakoreye impanuka, birangira yitabye Imana. Mubamwifurije iruhuko ridashira harimo n’umunyamakurukazi Ingabire Egidie Bibio.

Mu butumwa Bibio yanyujije kuri Twitter, yagize ati: “Ni ukuri kandi birababaje yagiye. Uruhukire mu mahoro Cyusa. Yari avuye Nyanza ya Kicukiro mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”


Akomeza agira ati: “Ejo mu gitondo yagomba kujya Kwibuka ku nshuro ya 29 iwabo i Mukarange. Impanuka iramutwibye imburagihe. Nzirakarengane mumwakirane. Ni agahinda kiyongera mu kandi.”

Ubutumwa bwa Bibio bukaba bwashyizweho ibitekerezo byinshi benshi bagaruka ku buryo Afande Cyusa yari Intore n’intangarugero, abandi bagaragaza ko bigoye kubyumva ukuntu agiye mu gihe nk’iki banamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Umwe yagize ati: “Urwango wanze Mata none iranze irakujyanye na we koko habura amasaha macye ngo ujye kwibuka abawe, none urupfu ruragutwaye basi ubaramutse Nyagasani agutuze aheza.”

Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.

Ubutumwa bw’umunyamakurukazi Egide Bibio yifuriza kuruhukira mu mahoro AIP Cyusa

Ubutumwa bwa Aminadab Ndayisenga amwifuriza kuruhukira mu mahoro

Assistant Inspector Cyusa witabye Imana yitegura kujya kwibuka abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akomeje gushengura imitima ya benshi

Kwitaba Imana kwa AIP mu kwezi kwa Mata yaburiyemo abe muri Jenoside, nibyo byatumye agahinda karushaho kuri benshi

Yari avuye Kwibuka Nyanza ya Kicukiro yitegura kujya Mukarange ho mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba, maze Imana imukunda kurushaho iramwisubiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Japhet1 year ago
    Imana imwakire mubayo
  • Rwamwojo1 year ago
    Kandi umuryango we ukomeze kwihanga muribi bihe turimo bigoye imana IKOMEZE KUBARINDA
  • Rwamwojo1 year ago
    Imana IKOMEZE imwakire mubayo arko nagahinda gasa birababaje cyane





Inyarwanda BACKGROUND