Assistant Inspector of Police, Cyusa wari uvuye mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro, ku wa 11 Mata 2023 yitabye Imana azize impanuka urupfu rwe rukaba rukomeje gushengura benshi.
Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko
kuri Twitter na Instagram, urasanga abenshi bakomeje guhererekanya ubutumwa bw’urupfu
rwa AIP Cyusa.
Uyu mwafande muri Polisi y’u Rwanda wari ukiri muto mu
bigaragara, yari avuye kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29
muri Nyanza ya Kicukiro.
Ageze ahazwi nka Sonatube yahakoreye impanuka, birangira
yitabye Imana. Mubamwifurije iruhuko ridashira harimo n’umunyamakurukazi
Ingabire Egidie Bibio.
Mu butumwa Bibio yanyujije kuri Twitter, yagize ati: “Ni ukuri kandi birababaje yagiye. Uruhukire mu mahoro Cyusa. Yari avuye Nyanza ya Kicukiro mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Akomeza agira ati: “Ejo mu gitondo yagomba kujya Kwibuka ku nshuro ya 29 iwabo
i Mukarange. Impanuka iramutwibye imburagihe. Nzirakarengane mumwakirane. Ni
agahinda kiyongera mu kandi.”
Ubutumwa bwa Bibio bukaba
bwashyizweho ibitekerezo byinshi benshi bagaruka ku buryo Afande Cyusa yari Intore n’intangarugero, abandi bagaragaza ko bigoye kubyumva ukuntu agiye mu gihe
nk’iki banamwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Umwe yagize ati: “Urwango wanze
Mata none iranze irakujyanye na we koko habura amasaha macye ngo ujye
kwibuka abawe, none urupfu ruragutwaye basi ubaramutse Nyagasani agutuze aheza.”
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.
Ubutumwa bw’umunyamakurukazi Egide
Bibio yifuriza kuruhukira mu mahoro AIP Cyusa
Ubutumwa bwa Aminadab Ndayisenga amwifuriza kuruhukira mu mahoro
Kwitaba Imana kwa AIP mu kwezi kwa Mata yaburiyemo abe muri Jenoside, nibyo byatumye agahinda karushaho kuri benshi
Yari avuye Kwibuka Nyanza ya Kicukiro yitegura kujya Mukarange ho mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba, maze Imana imukunda kurushaho iramwisubiza
TANGA IGITECYEREZO