Kigali

#Kwibuka29: Inkindi n'Amariza bakoze indirimbo n’umuvugo bigaruka ku ihumure n’umukoro urubyiruko bafite-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/04/2023 21:16
0


Itorero Inkindi n'Amariza rimaze imyaka isatira ibiri ritangiye guteza imbere imbyino gakondo, ryashyize ahagaragara umuvugo 'Ejo Heza' ndetse n’indirimbo 'Bana b'u Rwanda' mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, guhumuriza no guha icyizere abarokotse aya mahano.



Mu gihe nk'iki cyo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, abahanzi bakomeza gutanga umusanzu wabo binyuze mu butumwa bw'ihumure banyuza ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi.

Bakora kandi ibihangano by'isanamitima binyuze mu ndirimbo n'ibindi bikorwa, bikomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ni muri urwo rwego, Inkindi n'Amariza bakoze iyi ndirimbo n’uyu muvugo. Umuyobozi w'iri torero, Carine Karambizi yabwiye InyaRwanda ati "Twifuje gufatanya n'abanyarwanda kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanyuma tubicisha mu bihangano nk'itorero."

Ubwo bashyiraga hanze umuvugo bise ‘Ejo Heza’, bavuze bati “iki gihangano kibe icyo kubahoza amarira, kibe icyo kurema icyizere kuko ejo ni heza.”

Carine avuga ko muri rusange uyu muvugo 'Ejo Heza’ ubwira cyane cyane “uwarokotse Jenoside, ukamubwira umwihanganisha ngo areke guheranwa n'agahinda, ariko nanone tumusaba kureba ejo hazaza, agerageza gukora yiteze imbere ateze imbere n'igihugu cye”.

Banashyize hanze indirimbo ‘Bana b’u Rwanda’, bagira bati “Iyi ndirimbo ibanyure, ibabe hafi muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Carine Karambizi avuga ko mu ndirimbo 'Bana b'u Rwanda' babwira urubyiruko kugira ngo bamenye ko aribo Rwanda rw'ejo, bahanzwe amaso mu guteza imbere Igihugu.

Ati "Nibo bazatureberera ejo hazaza. Nibo bazasigarana uku kwibuka kwacu, aya mateka yacu mabi bayakuremo imbaraga, bayakuremo inyigisho zituma nta na rimwe tuzongera gusubira mu icuraburindi."

   

Carine yamaze imyaka 25 mu Bubiligi, ndetse ni umwe mu babyinnyi banyuze mu matorero atandukanye mbere na nyuma ya Jenoside arimo Abatangampundu, Abahimbazamuco, Amarebe n’Imena, Isamaza n’ayandi.

Yabwiye Inyarwanda ko yatekereje gushinga iri torero ‘Inkindi n’Amariza’ ashingiye ku buryohe buri mu mbyino gakondo, no gushaka guteza imbere umuco w'u Rwanda.

Iyi ndirimbo ‘Bana b’u Rwanda’ ndetse n’uyu muvugo ‘Ejo heza’ byakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Meira Pro, naho amashusho (Video) yakozwe na Otto Shamamba yunganiwe na Umusizi Tuyisenge muri studio Umushanana Records.

        

Bakoze iki gihangano bashaka kwerekana ubumwe buhuriye kuri iyi ‘Bougie’ abantu bava mu mwijima bagana ku mucyo, ariko bakanahana imbaraga ngo bazamuke bagere ku rumuri 

Inkindi n’Amariza basohoye indirimbo ‘Bana b’u Rwanda’ ndetse n’umuvugo bise ‘Ejo Heza’ 

Inkindi n’Amariza bavuze ko bakoze ibi bihangano mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

Karambizi Carine washinze iri torero nyuma y’imyaka 25 yari amaze mu Bubiligi





Ababyina muri iri torero 'Inkindi n'Amariza'  abenshi ni urubyiruko, “Ejo hazaza”

Bamwe mu basore n'inkumi babyina muri iri torero rigiye kumara imyaka ibiri ritangiye gukora 



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘BANA B’U RWANDA’ Y’ITORERO INKINDI N’AMARIZA

 ">

KANDA HANO WUMVE UMUVUGO ‘EJO HEZA’ W’ITORERO INKINDI N’AMARIZA

">  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND